jeudi 1 juillet 2010

Imana ishobora kugukiza ibikomere ufite ku mutima, ndetse ikanagushoboza kubabarira

imitima ya benshi yarakomeretse cyane; bamwe bakomerekejwe no kubura ababo, abandi bakomerekejwe nibyo babonye, abandi bakomeretswa nibyo bumvise, abandi bakomeretswa nibyo bakorewe ndetse n’ibindi byinshi ntabashije kurondora ariko ndifuza kubabwira inkuru nziza ko Imana ishobora kugukiza ibyo bikomere ufite mu mutima ndetse, ikanagushoboza kubabarira, ikirenze ikaguha n’imbere heza.

Yohana 3.16: kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege, kugira ngo Umwizera(Yesu) wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.

Abaroma 8.32: Mbese ubwo itimanye Umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose?

Umurongo wa mbere utwereka urukundo rw’Imana kuri twe abantu yiremeye,uburyo Imana yemeye kuduha Kristo kugira ngo adupfire twe abanyabyaha ,abari kurimbuka ngo duhabwe ubugingo buhoraho,tukanahabwa imbabazi z’ibyaha byacu.umurongo wa kabiri, utwereka gute uretse no kuba Imana yaremeye kuduha Umwana wayo n’ibindi izabiduhana nawe.Reka ndangize iki gika(paragraph) mbabwira ngo ibidashobokera abantu ,imbere y’ Imana birashoboka.

Luka 18.27: Arabasubiza ati « ibidashobokera abantu bishobokera Imana »

Yesu yigisha abigishwa be gusenga yarababwiye ngo bazajye bavuga :

“Data wa twese …………ukomeje ugera aho avuga ati”utubabarire ibicumuro byacu nkuko natwe tubabarira abaducumuyeho….”

Matayo 6.12: Uduharire imyenda yacu, nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu

Ahandi abigishwa bamubaza inshuro bagomba kubabarira,abasubiza inshuro 70X7

Matayo 18.21-22 : Nuko Petero aramwegera, aramubaza ati « Databuja, mwenedata nangirira nabi, nzamubabarira kangahe ?ngeze karindwi ? »Yesu aramusubiza ati « Sinkubwiye yuko ugeza karindwi,ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi »

Pawulo nawe yandikira aba kolosayi arababwira ngo mubabarirane

Abakolosayi 3.13 : Mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi.Nk’uko Umwami wacu yababariye abe ari ko namwe mubababarirana.

Hari ndetse n’izindi ngero muri Bibiliya tubona z’abantu babashije kubabarira :

- Yesu ku musaraba , ubwo yaducunguraga yabashije kubabarira abamuhemukiraga we ahubwo yarenze ni urwego rwo kubababarira ahubwo abasabira n’imbabazi ku Mana « Data ubabarire kuko batazi ibyo bakora»(Luka 23.34)

- Sitefano,bamaze kumushinja ibinyoma ,bari kumutera amabuye aratinyuka abasabira ku Mana ngo ntibabareho uko gukiranirwa(Ibyakozwe n’intumwa 7.60)

Reka ndetse mbahe bumwe mu buhamya bw’abantu babashije kubabarira :

- Uyu yabaga mu Rwanda,muri 1994 yari afite imyaka 9 :

« navutse ku babyeyi babiri umwe akaba yari mu bahigwaga, undi we ntabwo yari mu bahigagwa. Tugarutse mu Rwanda muri 1995, twagiye kuba mu muryango w’abatarahigwaga, tuhageze bashatse kutwica kuko ntibatwibonagamo(ibyo ni ibyo nabwiwe), ariko hagati aho umwe mu babyeyi banjye wa wundi utarahigwaga, baramufunze aregwa ko yakoze jenoside, igihe twasubiye aho twabaga twiswe abana b’interahamwe. Njye nk’umwana nahagiriye ibikomere byinshi byo ku mutima kubera kutakirwa, nibaza ngo ndaba uwande ? Ariko Imana ishimwe kuko yankijije ibyo bikomere kandi nkaba narabashije kubabarira abampemukiye bose ».

- Uyu yabaga hanze y’u Rwanda,muri 1994,yari afite imyaka 7 :

« Kubera uburyo nasanze bamwe mu muryango wanjye barishwe,muri jye nagize urwango ku bantu muri rusange batahigwaga, ariko umunsi umwe mbasha kubababarira ndetse no kubakunda ».
Reka mpere ku ijambo uyu wa kabiri yarangirijeho « ndetse no kubakunda » kubera ko ijambo ry’Imana ridusaba gukunda n’abatwanga ndetse no kubasabira umugisha (1 Abakorinto 13.7 ; 1 yohana4.7)

Reka ngana ku musozo mbasubiriremo ijambo rikomeye cyane YESU yavuze « Nutababarira nawe ntabwo uzababarirwa »
Matayo 6.14-15 : Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azababarira namwe ariko nimutababarira abantu , na So nawe ntazababarira ibyaha byanyu



Ariko inkuru y’ihumure ni uko kuri twe abakristu « Dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga »(abafilipi 4.13).

Dusome 

Luka 4.18-19 : Umwukaw’Uwiteka ari muri Jye, Nicyo cyatumye ansigira,kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa. Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa n’impumyi ko zihumuka, no kubohora ibisenzegeri.No kumenyesha abantu iby’umwaka w’imbabazi.



Ndangize nkwizeza neza nawe ko Imana itarigeze yimana umwana wayo, ntabwo yabura kugukiza ibyo bikomere byo mu mutima ndetse no kugushoboza kubabarira.



Matayo 11.28 : Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura.



1 Petero 5.7 : Muyikoreze(Imana) amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.