dimanche 18 octobre 2009

GUHITAMO NI UKUREKA.

Ubu ushobora no kuba wadukurikirana kuri internet ikiganiro cyacu kizajya kiba kiri kuri uru rubuga icyumweru cyose.


François GASIZI

NIYIGABA François akaba yabanye natwe atubwira ko: ''GUHITAMO NI UKUREKA''

Niba hari ikintu utegetswe kwirinda no kwitondera ntugakinishe urukundo kuko si ikibuga cyo gukiniraho, benshi ni ukuri rwarabashajije hari n'abarushoyemo ibirenge bikinira none babaye nkababishoye mu bujeni ubu kubikuramo bizabagora.

Hari abakunda ari kwihuza ngo iminsi ihite, hari abakunda ari ukwigana abarurambyemo, hari n'abakunda ari ukurushakamo ubuhungiro bw'amahoro n'ibyishimo babuze. Abo bose rero nibo ubona rukoraho rikaka kuko gukunda si imikino. Uyu musore ntavuze yakundanye na Nyampinga ntababwiye, urukundo rwabo rugera kure cyane! Ibyo ukeka byose abakundana bakora aba nabo barabikoze karahava, ibyo abakundana basangira byose barabisangiye, yemwe imyaka yarashize indi irataha bibera gutyo. Igihe nticyageze nyamukobwa akibanira n'undi ra! Ndakwibutsa ko byatewe n'impamvu itaraturutse ku muhungu cyangwa ku mukobwa icyo mpamya ni uko batashoboye kubana. None se ko muganga yababwiye ko ngo amaraso yabo batayahuza ngo babyare, ubwo ari nkawe washyingirwa utazabyara kandi kunyarirwa ukananerwa aribyo byishimo bya mbere by'ababyeyi.

Igiteye agahinda kadasohoka ni uko urukundo rw'uyu musore n'uyu mugore wabandi rwabuze gica. Umugore yanze kurekura umusore basangiye twose, umusore nawe atsimbarara ku mugore bigeze kubyumva kimwe, ikindi ni uko umugabo wabo abakeka amabinga kandi si no kubacyeka wenda baranayarwaye. None wowe urabona uyu musore ari bubigenze ate? Uyu mugore we se aragira ate ko akikundira uyu musore? Umugabo se we barira ibisusa akomeze yihangane bamwonera? Nyamuna tanga inama.

Gusa ku mpamvu zitamuturutseho ntago yabashije kuboneka mugenzi wanjye Gilbert MWIZERWA.
Gilbert na Gasizi babagezaho ikiganiro IMIBURO

Turashima wowe wese witeguye kudutera inkunga y'ibitekerezo. utwandikira kuri e-mail mwizerwa@canada.com cg urusaro2000@yahoo.fr.

Imana ibongerere imigisha.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire