vendredi 10 septembre 2010

Abakristu Gatolika bizihije Assomption (Asomusiyo)

Uyu munsi w’itariki ya 15 Kanama ni umunsi wa Asomusiyo; umunsi w’amateka, wubahwa ndetse ahabwa agaciro gakomeye cyane na Kiliziya Gatolika haba hano mu Rwanda ndetse no ku Isi hose, aho abakristu Gatulika baba bibuka ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya. kimwe n’indi minsi ikomeye ya Gikristu nka Noheli na Pasika; uyu munsi wizihizwa abakristu Gatulika bajya mu kiriziya gusenga.

Uyu munsi rero twazengurutse Umujyi wa Butare muri zimwe mu hasengerwa muri Kiliziya Gatolika , tukaba twasanze abakristu benshi cyane bakeye, basa neza kandi babukereye ngo bizihize uyu munsi.

Ku isaha ya saa yine n’iminota cumi n’itanu za mu gitondo (10:15 am) ubwo twageraga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Dominiko twahasanze abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza baje kwizihiza uwo munsi, abo twabashije kuganira nabo badutangarije ko uyu ari umunsi ukomeye cyane baha agaciro gakomeye kuko baba bibuka ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, Nyina wa Jambo Yezu Kristu (Yesu Kristo), ibi kandi bikaba yagiye bigarukwaho na Korali La Fraternité, imwe mu ma Korali yasusurukije abari bateraniye aho mu ndirimbo zitandukanye zisingiza Mariya. Iyi Korali kandi kuri uyu munsi wa Asumusiyo ikaba yizihije isabukuru y’imyaka 15 imaze ibonye izuba.

Ubwo twageraga ku Itaba kuri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Tereza naho twahasanze abakristu b’ingeri zitandukanye baje kwizihiza uyu munsi. Padiri Emmanuel mu ijambo rye yagize ati: “Hari abatabyumva bakavuga ngo Mariya ni umugore nk’abandi bigateza impaka n’ibiganiro bitandukanye, ariko muri Kiliziya Gatolika tumuha agaciro gakomeye kuko yagize uruhare rukomeye kugirango tube abo turibo igihe yemeraga ubushake bw’Imana akabyara Yezu; ni Umubyeyi wacu natwe turi abana be ndetse ibi byashimangiwe n’Umwana we igihe yagiraga ati Mwana dore Nyoko, nawe Mubyeyi dore umwana wawe.”

Naho ku Isaha ya saa tanu na mirongo ine n’Itanu (11:45 am) ubwo twareraga kuri Katederale ya Butare twahasanze imbaga y’abantu bari baje kwizihiza uwo munsi bakaba babifashijwemo na Korali Assomptiom ndetse na Padiri Wellars MUGENGANA wayoboye igitambo cya Missa na Ukaristiya.

image

Aha ni muri Eglise Sainte Therese aho abantu bari bitabiriye ari benshi

image

Aha ni muri Katedrale ya Butare, iyi mubona ni Korali Assomption yasusurukije abari abari bahateraniye

image

Iyi ni Chorale La Fraternité yari yanijihije Isabukuru y'imyaka 15 imaze

image

Iyi ni Korali yo kuri Santrale yitiriwe Mutagatifu Tereza ku Itaba

image

Kuri Paruwas ya Mutagatifu Dominiko ibyishimo byari byose mu gitondo

image

Mu kwizihiza Assomption (Asomusiyo): Padiri Wellars MUGENGANA arimo guhaza Abakristu

image

Ngiyi Paruwasi Saint Dominic y'Abanyeshuri ba Kaminuza Nkuru y'u Rwanda

image

Uyu w'Umwirabura ni Padiri Emmanuel NTAHOMENYEREYE; akaba ariwe wasomye Misa Muri Eglise Sainte Thérèse ku Itaba

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire