dimanche 14 mars 2010

abagabo b'indahemuka mu rukundo ngo baba bazi ubwenge cyane kurusha abashurashura!

Ubushakashatsi buherutse gukorwa muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, ariko bukaba bwaratangajwe n'abwongereza bwerekanye ko abagabo b’indahemuka mu rukundo (fidèles) ari nabo baba bazi ubwenge kurusha abakunze guca inyuma abo bashakanye cyangwa inshuti zabo.

Nk’uko abakoze ubwo bushakashati babitangaza, ngo basanze abagabo badahemukira abakunzi babo baba ari nabo bafite igipimo cy’ubwenge (Quotient Intellectuel/Intelligence Quotient) kiri hejuru ugereranyije n’abakunze gushurashura bafite abakunzi cyangwa abagore. 

Impamvu ngo ni uko byorohera cyane abantu bafite igipimo cy’ubwenge kumva uburemere bw’amasezerano baba bafitanye; muri make baba bumva uburemere bw’igihango, mu gihe abagira ubwenge buringaniye bo bitaborohera kumva ubwo buremere n’icyo icyo gihango kivuze…Ibi ariko ntibivuze ko abagore bafite igipimo cy’ubwenge kiri hejuru bo baba indahemuka, reka reka rwose!

Gusa ngo hari ibindi biranga abantu b’abanyabwenge cyane; aha twavuga nko kudatsimbarara cyane ku mahame (libéralisme ) .

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire