mardi 9 mars 2010

THE PASSION OF THE CHRIST/LA PASSION OF CHRIST: Filime ushobora kwirebera muri iki gihe cy’igisibo



Muri iki gihe cy’igisibo, abakristu baba bibuka ububabare bwa Yesu Kirisitu yagiriye ku musaraba kugira ngo acungure abatuye isi. Ibi bikagaragazwa n’ibikorwa bitandukanye bakora kugira ngo babyiyibutse. Nk’abakristu Gatorika bagira ‘inzira y’umusaraba’ rikaba ari isengesho bakora bibuka urugendo Kristu yakoze ahetse umusaraba ajya i Gorogotta aho yabambwe.

THE PASSION OF THE CHRIST /La PASSION DU CHRIST ni filime yakinnywe, yerekana ububabare bwa Yezu Kristu/Yesu Kristo ku musaraba. Iyi filime ikaba atari nshyashya kuko yasohotse mu mwaka w’i 2004 ariko na n’ubu ikaba igikunzwe kuko ni yo waba warayibonye bitakubuza kuyisubiramo cyane cyane muri iki gihe cy’igisibo.

image
Aha Yezu/Yesu aba atwaye umusara (Filimi THE PASSION)

Iyi filime ikaba yarakozwe n’iwitwa Mel Gibson ugaragara no mu yandi mafilime nka the patriote (le chemin de la liberte) na Apocalypto, ikinnywa na James Caviezel ukina ari Yezu/Yesu. Iyi filime igaragaza ububabare Yesu/Yezu yagize mu masaha icumi n’abiri mbere yo kwicwa abambwe ku musaraba. Ikaba yarakozwe igendeye uko bibiliya ibivuga.

image
Umusaraba wamuremereye cyane (Filimi THE PASSION)

Iyi filime ariko ikaba yarakomeje kuvugwaho byinshi harimo n’uko hagaragaramo ubugome bwinshi; aho abasirikare b’I Roma bakubitaga by’indengakamere Yesu/Yezu. Gusa iyi filime ikaba yarakunzwe cyane hirya no hino ku isi kubera ubuhanga ikoranye.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire