Mihigo ari mu gitaramo “Akira uru Rwanda Mana Ihoraho”
Amazina: Mihigo Kizito
Aho akorera: mu Bubiligi
Aho asengera: Kiliziya Gatulika
Igihe yavukiye: ku wa 25 Nyakanga 1981
Icyo akunda: muzika ntagatifu
Icyo yanga: akavuyo
Icyamushimishije: uburyo muzika ifite akamaro
Icyamubabaje: urupfu rwa se muri Jenoside yakorewe abatutsi
Irangamimerere: ingaragu
Ibiro: kg 82
Uburebure: m 1, 76
Ubutumwa: kwirinda urwango.
Umuhanzi Mihigo Kizito wiyemeje kubabarira abamuhemukiye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe impamvu yatumye abigeraho ari ugusenga.
Mihigo yagize ati “nagize ubushake bwo kwiha amahoro ntanga imbabazi kuko nyuma numvaga ari njye uremerewe kandi mu bukristu kubabarira ni inema ifasha ubikora, iyo aba ari intambwe ya mbere igana ku bwiyunge”.
Uyu muhanzi yakomeje atangariza ikinyamakuru Izuba Rirashe ko kubabarira by’umukristu bitarwanya ubutabera, ati“kubabarira bya gikristu ntibirwanya ubutabera ahubwo birajyana”.
Mihigo yatangiye avuga ko bimwe mu byo yibandaho mu buhanzi bwe ati “nibanda kuri muzika ya gikristu ntanga ubutumwa bw’amahoro, ubuvandimwe, kubabarira no kwiyunga n’abo tutumvikana nshingiye ku ivanjili”.
Ku wa kane tariki ya 15 Mata 2010 Mihigo yavuze ibintu bitatu byamufashije kugira ngo agire umutima wo kubabarira abamuhize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, aha ikiza ku mwanya wa mbere ni ukubyifuza, isengesho n’umuhate.
Ubwo Abanyarwanda bibukaga ku nshuro ya 16 Jenoside yakorewe abatutsi, Mihigo hari indirimbo yaririmbye zari zifite ubutumwa bw’isanamitima. Izo ndirimbo yaboneyeho n’umwanya wo kuziririmbira Abanyarwanda mu gitaramo yise “Akira uru Rwanda Mana Ihoraho” yakoreshereje mu ishuri ryisumbuye rya Lycée Notre Dame de Citeaux ku cymweru tariki ya 11 Mata 2010.
Umuhanzi Mihigo Kizito yavutse ku wa 25 Nyakanga 1981 avukira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, Intara y’Amajyepfo ni uwa 3 mu bana batandatu, amashuri abanza yayigiye ku kigo cya Kibeho, ariko umwaka wa 6 yawurangirije mu ishuri ribanza rya APAPER mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 1995. Indirimbo ya mbere y’uyu muhanzi yitwa “Nzakuririmbira Nyagasani” yagiye ahagaragara mu mwaka wa 1996.
Amashuri y’Icyiciro Rusange (Tronc-commun) yayigiye mu Iseminari Nto ya Butare, yaje kuyarangiriza mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Andereya mu Ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo.
Kuva kera uyu muhanzi yumvaga mu buzima bwe agomba kwiga ishuri rya muzika. Kubera ubuhanga yakundaga kugaragaza mu bihangano bye akirangiza amashuri yisumbuye, bishyigikiwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemerewe kujya kwiga mu Bubiligi binyuze muri SFAR.
Mihigo akaba atangaza ko yabyishimiye kuko mbere nta banyarwanda bahabwaga inguzanyo (bourse) yo kujya hanze kwiga amasomo ya muzika.
Umwaka wa mbere wa kaminuza, mu Bubiligi, Mihigo yize mu ishuri ryitwa “Academie de Musique et de Danse des Arts de la Parole et du Théâtre Court St Etienne”. Muri Nzeli 2008 Mihigo yaje gukomereza mu ishuri riri mu Bufaransa rya “Conservatoire de Music de Paris”.
Umuhanzi Mihigo avuga ko akimara kubona ko mu Rwanda nta shuri rya muzika rihaba yahisemo gushaka akazi mu Bubiligi ko kwigisha, kandi akabona mu buryo butamugoye, ubu akaba ari umwarimu ishuri ryisumbuye rya “Institut Provincial” riri ahitwa “Brant Wallon”.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabajije Mihigo icyo ateganya mu kwigisha umuziki abana b’Abanyarwanda, asubiza ko yifuza gushinga ishuri rya muzika, imbyino n’amakinamico ati“ abana bazaryigamo bazakura bazi kwandika muzika mu manota kandi basobanukiwe ko muzika atari ukwidagadura gusa ahubwo ari n’ubumenyi”.
Mihigo yakomeje avuga ko gahunda afite yo kwigisha abana b’Abanyarwanda muzika yayivuganyeho na Minisiteri ya Siporo n’Umuco hamwe na Minisiteri y’Uburezi kandi akaba ari ibintu yizeye ko mu gihe gito bizaba bimaze kugerwaho.
Mihigo nubwo ari ingaragu yavuze ko nta mukunzi afite, ariko hari igihe yigeze kubigerageza bikaza kwanga. Ibi byatumye ikinyamakuru Izuba Rirashe kimubaza uwo bashobora kubana akaramata ibyo agomba kuba yujuje asubiza agira ati“icy’ingenzi kurusha ibindi ni uko agomba kuba afite ukwemera.”
Umuhanzi Mihigo avuga ko yahizwe muri Jenoside ku buryo icyo gihe yumvaga adashobora kurokoka kandi yari yaravuze ko Imana nimurinda atazongera gukora icyaha, ariko nyuma yaje guhungira mu gihugu cy’u Burundi ari na bwo yumvaga muri we yanga abamuhemukiye ati“ubu nibuka ibyo nasezeranyije Imana”.
Ubwo yigaga muri Seminari ntoya ya Butare yiyemeje kubabarira abamwiciye nubwo yari atarabamenya neza. Mihigo yagize ati “ubwo nigaga muri seminari nagize umuhate wo kubisengera mbishyizeho umuhate, maze negera abo bantu nitaga abahemu ari na bwo negereye umwana w’umuntu bavugaga ko se ari we wishe data dutangira kuganira, nubwo uwo muntu wampemukiye tutarabonana numva ko namubabariye icyo nkeneye ni ukumenya ukuri”.
Alubumu ya mbere y’umuhanzi, Mihigo Kizito yaririmbanye na Kolari de Kigali yitwa“Imbimburakubarusha”.
Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yagize ubutumwa atanga ati“nubwo twashegeshwe n’amateka, nitugire icyifuzo cyo kubaho no kubana, twiyemeze kwirukana urwango mu mitima yacu turusimbuze ukuri ubumwe n’urukundo”.
Uri intwari wa mugabo we !
RépondreSupprimer