dimanche 4 avril 2010

UMUSARABA WA YEZU KRISTU.



Mubyeyi Bikiramariya, 
Mama wo mu ijuru, 
Mubyeyi wa Yezu, 
Mubyeyi w’umusaraba, 
Mwamikazi wa Rozari, 
Ugiye gusoma ibi musigire, 
Ajye asangira na nyagasani, 
Amusingize n’igihe asekwa, 
Ahorane ihumure no mu mahane, 
Asabwe n’ibyishimo n’igihe ashihurwa. 


UMUSARABA WA YEZU KRISTU 

Inyigisho idusabanya n’umusaraba . 

Par Abbé Marie Jérémie HABYARIMANA NGAMIJE YEZU. 

0. INTANGIRIRO 

Mama,mubyeyi wanjye n’uwa Yezu Bikiramariya ,Mubyeyi w’umusaraba,Mubyeyi wababaye mu ibanga (LK 2:34-35;1,19) ntibikubuze gusingiza Nyagasani wowe ubona abantu bitotomba bakanga kubabara muri Yezu. 
Nyamara Yezu aba abahaye ububabare kugirango barusheho kuba muri we(LK14:25-27)! 
Mbega akababaro ko kurambagizwa ukabengwa uri umwami w’isi n’Ijuru! None rero Mama ngwino wowe ubwawe usobanurire uzasoma ibi ko gusa na Kristu ku umusaraba ari amahirwe ahoraho.Maze ni bumva ijwi ryawe kuva uyu munsi babeho bishimiye muri Yezu bitahwana n’igihe cy’amatiku. 

1 . IGISOBANURO CY’UMUSARABA WA YEZU 

“Naho njyewe ntakindi nakwiratana kitari umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Kristu niwo ibyisi bibambweho nanjye nkaba mbibambweho” Gala 6:14 

Mbere y’uko Yezu abambwa ku Umusaraba icyo gikoresho cy’ubugome bw’abantu cyagenerwaga abacakara babaga baciriwe urwo gupfa (ku ngoma y’aba Romani) naho ku Bayahudi kumanikwa ku igiti byari umuvumo w’Imana (Ivug.:22-23) Yezu yahisemo rero kwihindura uwo muvumo maze kuva ubwo umusaraba uhindura isura. 
(Gal 2:13-14, Fil 2:5-11) “Ni cyo gituma kuva ubu nta muntu n’umwe tukimenya kuburyo busanzwe,ndetse na kristu niba twarigeze kumumenya kuburyo bw’abantu, ubu nti tukimumenya dutyo.Bityo umuntu uri muri Kristu yabaye ikiremwa gishya.Ibishaje byarayotse, none ngaha byose byahindutse bishya” (2Kor 5:16-17) Nguko uko umusaraba wa Kristu wavuguruye isi. 


Turagusenga Yezu turagushima y’uko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu! Mu musaraba wa Kristu twakize umuvumo ukomoka ku icyaha. Uwo musaraba rero wadukijije icyaha n’urupfu gikurura ukadaha ububasha bwo kubyigobotora ni urupfu rwa Kristu n’izuka rye.ryarukurikiye. Hari abantu bajya bibeshya bakabona mu ikimenyetso cy’umusaraba urupfu gusa.Ndetse bana wukubita amaso umutima ugaterera mu umutwe. Umusaraba rero ukubiyemo insitzi ya Yezu Kristu ku rupfu. Ikimenyetso cy’umusaraba rero si icyerekana uko Kristu yapfuye ahubwo uko Kristu yatsinze urupfu.Umusaraba ni ikimenyetso cy’insinzi ya Yezu Kristu ku rupfu. 

Umusaraba wa Yezu Kristu niyo nkuru nziza kuri twe.Kuvuga ko Yezu Kristu yadukirishije umusaraba we mutagatifu ni nko kuvugako yadukirishije urupfu rwe ni izuka bye bitagatifu.Kandi Pawulo mutagatifu atwibutsa ko urupfu ni izuka bya Kristu Yezu ari inkuru nziza twemeye kandi twamamaza dushize amanga (1Kor15:1-5) 
Uko utatandukanya Yezu Kristu n’urupfu ni izuka bye ni nako utashobora kumutandukanya n’umusaraba we.Koko Yezu Kristu twamamaza ni uwabambwe ku umusaraba cyangwa uwadupfiriye akazukira kudukiza. 
(1Kor1:23, Kor 2:2; 2Kor 5:14-15) 

Agaciro k’umusaraba ka kumvikana kurushaho tuzirikanye gato ku umwanda w’icyaha.Koko icyaha kirakaburanirwa! Mwene Sirake we cyari cyaramuhahamuye “ Mwana wanjye se waba waracumuye ? Ntuzongere ahubwo usabe imbabazi z’ibyaha wakoze jya uhunga icyaha nkuko uhunga inzoka, kuko nu cyegera kiza kuruma; amamenyo yacyo ni nkayintare acuza abantu ubuzima.Ubuhemu bwose ni nkikota ityaye impande zombi, kandi igikomere cyabwo nticyomorwa.Ubwirasi no kwikuza buhombya umutungo bityo rero inzu y’umwirasi izarimbuka bityo rero uwubakisha inzuye feza z’abandi, asa n’ urunda amabuye ateganyiriza imva ye.Ikoraniro ry’ibyigenge riba ari nkinkwi zumye, bose baza kongoka mu bibatsi by’umuriro.Inzira y’umunyabyaha iratengeneje, ntabuye ririmo ariko amaherezo yayo ni munyenga y’ikuzimu” (Sir 21:1-4,8-10) Kuva kera isano y’urupfu n’icyaha ntiryigeze rishidikanywaho “Inzu y’indaya ni inzira iboneza ikuzimu ,imanuka igana mu masenga y’umwijima n’urupfu” (Imig7:27) mu isezerano rishya Pawulo arabishimangira “Nkuko icyaha cyadutse mu isi gikuruwe n’umuntu, kandi n’urupfu rukuruwe n’icyaha bityo urupfu rucengera abantu bose, kuko bose bacumuye.”(Rom 5:12). “Koko rero igihe mwari abagaragu b’ icyaha ntimwagengwaga n’ubutungane.Mbese byabunguye ki icyo gihe ? Ko ahubwo ubungubu bibateye isoni, kuko amaherezo yabyo ari urupfu” 
.(Rom 6:20-21) “ Ni uko rero ingaruka y’icyaha ni urupfu”(Rom 6:23a) 


Koko rero ijambo ry’Imana Data rivuga ibyo ryabonye kuko ntakiryihisha (Heb 4:12) ICYAHA ni URUPFU .Ukikiye icyaha urupfu ruramufumbata.Iyo ugiye mu icyaha urapfa nawe ugahinduka urupfu ugasigara wica.Ingero ni nyishi kandi ziteye agahinda. Umuntu umaze gusinda, urupfu ruramusundura. Iyo atituye hasi ngo umutima uturike ururimi rurapfa(ntiruva mu kanywa), amaso ye agapfa (ntamenye iyo ataha) ukwinyagambura kwe kugapfa 
( umusinzi –pfu= ivre mort); icyo akozeho cyose akagisiga urupfu. Iyo atimeneye radio yiyicira ipikipiki ye. Iyo adakuye urugirwe akura amenyo y’umugore we iyo atamennye amatara amena mataratara cyangwa ihaho yari atahanye akarihonda.Mbega icyaha! Mbega urupfu! Tuvugese n’umusambanyi! We ibye ntitwabivamo.Amaze kuvoma sida none ubwe ahindutse rupfu! Mbega ngo ararimarima ibirimarima bimarira imari mu maraha! Ngo naswe arabyaye abinjiji bakavuza impundu aho gukoma akaruru ngo batabaze.Mbega agahinda kicyo kibondo kubibero! Abandi amashereka yabo ashibuka ubuzima. Naho we uramenye n’uwe uzamurinde ibere ry’urupfu nirwo rumupfupfumukamo! Mbega icyago cy’icyaha! Mbega urupfu rwo gapfa! Abatazi guteganya bati: “Dutize umwana sekuru azajye amusekurira.” Ni sekuru se w’ubuzima? Ko ari isekurume yarisokoje bagaburiye nako bagabije ako gashashi! Sibwo uwagombaga akoshejwe akarongorwa nabagombye kuzamuranga! Nyirakuru azanduze SIDA umwuzukuru?! Birababaje! Nako karabaye! Mbega icyaha mbega urupfu ngo ruradupfumfagaza! Muri make icyaha ni icyorezo.Twagikwiza n’iki icyo cyago? Nihasingizwe umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Kristu! Nihasingizwe urupfu n’izuka bya Yezu Kristu (Rom :3-14) 

Mbega ibyiza! Mbega amizero! Reka tukuramye musaraba mutagatifu. Udukiza icyokere cy’icyaha, tugakindikiza ikizere kitazima muri Yezu Kristu.Ese koko ni inde wabura gusingiza umusaraba wa Yezu Kristu? Dore akoresheje umusaraba we Kristu yatsembye inzangano zose, we mahoro yacu aza kutwamamazamo inkuru nziza y’amahoro (Ef 2:13-18) Uwo musaraba niwo wabambweho urwandiko rwadushinjaga umumwenda twarimo kubrera amategeko tutakurikije (Kol 2:14) Uwo musaraba niwo ntwaro Kristu Yezu yitwaje kugirango anyage ibikomangoma n’ibihangange akabikoza isoni k’ umugaragaro kubwiyo ntwaro yuje imitsindo (Kol2:15) 
Abatakaga bati “ Turi mu kaga intege nke ziradukennye! Yezu yahagobotse aza abazaniye umusaraba agira ati: “Izo ngeso mbi uwo mubiri n’iryo rari ni mubimpereze mbibambarire aha!” (Rom 8:3-4)Mugihe bamwe bashidikanya ko bidashoboka, ab’inkwakuzi nka Pawulo baba bawinazeho.Ariko abandi ntibanyurwa bati “ Ni mureke turebe uko bahababarira.!” Babonye umusaraba ubasukamo umunezero nibwo n’abandi bazituye ikiziriko cy’umwanzi maze bihura kukizingo cy’amahwa ibyari icyaha bihinduka habayeho.” (Gal 2:19-20;Kol1:24) 

Nguko uko umusaraba wayezu utwuzuzamo umunezero.Amakuba yadukubirana ukatubera amizero, tugahora twishimiye muri Yezu wadushengukiye 
(1Pet 1:6) Umusaraba ni agakiza kacu. Muriwo dukira byose tukigobotora ingoyi zose. 
Ese mama nk’utazi umusaraba abaho ate ? Abanzi bawo bo bateye agahinda(Fil 3:18) Nonese ko ariwo giti cy’ubuzima abo batacyugamamo bazakizwa nande?Aho urupfu ntirugiye kubatapfuna ?(Fil 3:19) Abashaka kugira ubugingo mwese nimwegere icyo giti.Mwoye kukivirira nka Yohani na nyina wa Yezu (Yh 19:25-27). 

Twaba tuvuze iki tutavuze ku isano umusaraba ufitanye n’urukundo? Ese icyabyaye ikindi ni ikihe? Aho ibyabyo si nki ibyi igi n’inkoko ? Ariko ubanza harabanje urukundo ? (Yh 3:116) Ariko se urukundo rutagaragara rwaba ari urukundo nyabaki ko umusaraba ariwo urwerekana ? (1Yh4:9-10,YH15:13) Aha! Ko biyoberanye! Oya ,Ntibyatuyobeye ahubwo ni iyobera. Ibyo ari byose ntawavuga Urukundo umusaraba udahari.nkuko aho umusaraba usesekaye urukundo ruhakanda.Mbega urukundo rwitanga ntirusigaze n’igitonyanga cy’amaraso! Nguwo umusaraba! Musaraba wa Yezu kristu , genda ni wowe Rukundo naho ibindi baba babibeshyera! 

Umusaraba si nawo muhamagaro wacu? Twabishaka tutabishaka ni uko bibaye.Nya,mara itonde utawuvangira.Umusaraba ntuhamagara uvuga ngo ngaho uwahaze amagara ye na nsange.Ahubwo uduhamagara uduhumuriza uvuga uti: “Abashaka kubaho mumahoro n’ibyishimo ni munsange.” Koko rero umusaraba wa yezu Kristu si isoko y’agahinda n’amaganya. Ahubwo abawugannye ubasendereza umunezero, mugihe abatabona bibeshya ko babonabonnye (Yh 15:11) Erega urukundo rutanga ibyishimo.Abakurikira Yezu se si abemera kumukunda kurusha ibindi byose? 
(Yh21:15-19).Abakurikiye yezu rero bahimbazwa n’urwo rukundo imiruho n’iminiho bigahinduka impundu n’imidiho (Yh 16:22) Ariko se mama uwo musaraba umuntu awusitaraho mu igisambu cyangwa awuroba nk’ifi mu biyaga bigari ? 


2.GUHISHURIRWA UMUSARABA WA YEZU. 

“Naho njyewe ho bavandimwe niba nkigisha kugenywa,Naba se kandi ngitoterezwa iki? Ubworero umusaraba ntawe waba ugiteye kwibaza.” (Gal 5:11) “Mbibamenyeshe rero bavandimwe iyo nkuru nziza na bamenyesheje ntabwo ari iy’umuntu, si n’umuntu nyikesha kandi si umuntu wayinyigishije ni Yezu Kristu wayimpishuriye.” (Gal 1:11-12) 
Nkuko Pawulo mutagatifu abivuga, Yezu Kristu wenyine niwe ushobora kuduhishurira iby’umusaraba we! Kandi ibyo birasanzwe ngo umusonga w’undi ntukubuza gusinzira n’akami kamuntu ni umutima we.Nta n’umuzindutsi wakare watashye ku umutima w’undi Kuri Yezu rero umusaraba we ni ubuzima bwe bwose. Umusaraba we ni umutima we. Umusaraba we ni ibanga rikomeye abitse ku umutima we wuje impuhwe.Mu buzima bw’abantu muri rusange umuntu ntapfa kubwira akababaro uwo abonye wese. Umuntu aganyira uwo basabanye.Nanone ibanga rikomeye ribikwa ku umutima w’umunyarwanda ni aho ashobora guhurira n’amahirwe. Si abanyarwanda gusa kandi no mumuco w’Abayahudi, ubanza ari uko byari bimeze, kuko uriya mugani yezu yaciye avuga umuntu wahishe ikintu cy’agaciro mu murima we ubyerekana.(mt 13:44) 

Kuri Yezu rero umusaraba we ukubiyemo ikintu cy’agaciro cya mubabaje kuruta byose.(urupfu.) n’ikintu cyamushimishije kuruta byose.(Izuka)Niyo mpamvu ariryo banga rikuru abitse ku umutima we ndetse nawe ubwe ubanza bimugora kubivuga. Ubwo ndavuga akiri hano ku isi.Gusa ikizwi ni uko ryari ibanga yavunguriraga ku bigishwa be b’inkora mutima,intumwa.Ndetse rimwe narimwe intumwa akaziheza agafata Petero na bene Zebedeyi.(Mt17:1-9). 
Yezu yihereranaga intumwa ze akazisangiza kuri uwo musarqba we incuro eshatu 
(Mk 8:31-32,9:30-32,10:32-34) Ariko se iryo banga ry’agatangaza izo ntumwa hari n’icyo zitoreragamo urugero ni Petero washatse ku bimubaza (Mt 16:21-23) 
Byana tangira akabyitambika imbere akura inkota ye mu urwubati (Yh18:10-11), abonye bimuyobeye aramwihakana (Mk:66-72) .Nti yashyigikiye Yezu muri iyo nzira.Yari ataracengerwa niryo banga.Koko rero umusaraba wa Kristu ni ibanga rikomeye.Dore kubera kutarimenya abagenga b’iyisi bariho batariho,babambye umwami w’ikuzo (1Kor2:6-8) naho kubera kutarimenya Abagiriki bashimikiriye iby’ubuhanga baribona mo ubusazi naho abayahudi rikabashengura umutima babona ari agahoma munywa.(1Kor1:18-25) Kubera kutamenya iryo banga Pawulo yabangatanye aba Kristu abakurubana imijyi n’insisiro. Ibyo yivugira ko yabiterwaga n’ubujiji ataremera. 
(1Tim 1:12-13) 

Erega koko iryo yobera ni ibanga Roho wa Yezu wenyine ashobora kuduhishurira,we utuye rwagati mu umutima we.Uko niko byagenze ku umunsi wa Pantekositi kuko aribwo intumwa zasobanukiwe niryo banga.Pawulo n’bandi bose bahishurirwa iryo banga ni ku bwa Roho mutagatifu.”Ni twebwe rero Imana yabiseruriye ku bwaroho yayo, kandi Roho uwo acengera byose no kugeza kumayobera y’imana.Koko rero ni nde wamenya akari ku umutima w’umuntu uretse nyirawo nyine.”(1Kor 2:10-11) 

Biragoye koko kwemera ko imana yemera kwicirwa nabo yaremye ku igiti cy’umusaraba.Biragoye kumva ko umuntu wiciwe ku igiti cy’umuswaraba yaciriwe urwo gupfa ashobora kongera noneho kuba muzima? Kubwenge bw’abantu twavuga tuti “ Ni ubugoryi ! Ndetse ni ubusazi. Ikintu kirareka Bantu kirusha imbaraga bakacyica?! Mbega urupfu ! mbega urupfu!Abandi bati ” Ese uwari ufite imbaraga za muzura kuki atazikoresheje ntareke bamwica? 
Ese ubundi kuki yagombye gutegereza iminsi itatu ? Kuki se atazutse ku umusaraba ngo yigaragambye no kubishi ngo abereke ko baruhiye ubusa ? Ibyo ni ibitekerezo by’abantu. Ibya Yezu ni ibindi. Kugirango tumenye ibitekerezo bya Yezu niwe wenyine ushobora kubiduhishurira”Umuntu ugengwa na kamere ye ntashobora kumva ibya Roho w’Imana, koko rero kuriwe ni nk’ubusazi, maze ntashobore kubyumva kubera ko ibyo biserurirwa muri Roho wenyine koko se ni inde wamenya ibitekerezo bya Nyagasani ngo akurizeho kumwungura inama ? Nyamara twebweho twifitemo ibitekerezo bya Kristu”(Kor2:14-16) 

Abahishuriwe rero iryo banga ry’umusaraba,isi nabo ntibumva.Kuko baba bifitemo ibitekerezo itazi.Gusa ikizwi ni uko isi idashobora kubahinyuiza.Kuko icyo umuntu ahinyuza ni icyo aba yabnje gusobanukirwa 
“Naho umuntu uyoborwa na roho w’imana asobanukirwa nabyose,akaba kandi ntawe ushobora kumuhinyuza”(1Kor :15) Uwo Roho niwe muvugizi w’aba Yezu.
(Yh 14:16;Mt10:20) Kandi niwe nyiri ukuri isi idashobora kwakira kuko itamubona kandi ntimumenye (Yh14:17).Kuko isi idashobora guhangana nuwo Roho uba muba Yezu, ishaka kubacecekesha ibafunga cyangwa ibica (Intu 6:8-8,4) Aho kugirango ibyo bizimye Kiriziya ahubwo bikarushaho kuyizura.Kuberako mu ububabare bw’abemera Kristu ahavugururira umusaraba we akarushaho kuwudukirisha.Ngiryo ibanga ry’umusaraba(Kol1:24-29;2Kor 4:1-6,11) 
Niyo mpamvu uwa Yezu nawe wacengewe niryo banga anezezwa no gusangir atyo ububabare hamwe na Kristu. “Ubu rero nshimishwa nuko mbabara arimwe ngirira, maze ibyari bibuze kumibabaro ya Kristu nkabyuzurisha umubiri wanjye, mbigirira umubiri we ariwo Kiliziya”(Kol1:24)”.Niyo mpamvu mpisemo kwiratira mu integenke zange kugirango ububasha bwa Kristu bunyituriremo.Bityo mpimbariirwe mu intege nke zanjye,mu ibitutsi ,mu amage, mubitekerezo no muguhagarika umutima,mbigirira Kristu kuko igihe cyose mba mfite intege nke aribwo nyine mbankomeye.” 
(2Kor12:9b-10). Ngiryo ibanga ry’umusaraba. Imbaraga zihishe, imbaraga nkeya cyangwa intege nke zihishe imbaraga, ibyishimo bihishe mu imibabaro cyangwa imibabaro ihishe ibyishimo.Uko Kristu Yezu yari afite ibyishimo byinshi mu umutima we mugihe yarimo adupfira mu mubabaro mwishi, yishimira ko arokoye imbaga nyamwishi ni nako uvuga ko ari uwa Yezu ububabare bwe budatana n’akanyamunezaneza ko kumutima n’amahoro isi idatanga kandi ntiyatangatange.(Yh16:22;14:27) 

Uwa Yezu yacitse burundu ku binyoma ubu abwiza buri wese ukuri.Ntiyiba ahubwo yihatira gufasha abari mu ubukene. Ntiyambura aba mugurije. Nta jambo ribi rimuva mu akanywa ahubwo muri we havamo ijambo ryiza rihumuriza abandi rikagirira abandi akamaro.Uwa Yezu yacitse burundu ku ubwisharirize byo n’umwaga, n’uburakari n’intonganya no gutukana kimwe n’icyitwa ububisha cyose.Uwayezu ahubwo ahorana ineza n’impuhwe. Kababarira abandi bose ibyaha kuko azi neza ko Imana nawe yamubababriye muri Kristu. Muriwe ntihavugwa ubusambanyi ndetse n’ubwandavure iyo buva bukagera.Uwayezu azi neza ko nta musambanyi cyangwa uwndavuye cyangwa umunyabugugu uzagira umugabane mu ingoma ya Kristu N’Imana Data ni yo mpamvu yahisemo Yezu maze byose akabibamba ku umusaraba we (Ef 4:24;5:) 

Uwa Yezu kandi ntiyishimira kubambanywa na Yezu wenyine.Abihamagarira n’abandi.Ntagira narimwe uruhare ku ibikorwa by’umwijima bitagira icyo bibyara.Ahubwo ahora abyamagana. Nubwo ibyo mwene abo boramye kubivuga biteye isoni we ntibimubuza kubyamagana.Kuko iyo bigeze ku umugaragaro urumuri rugaragaza byose uko bimeze n’ababikora babona ububi bwabyo ku bwa Yezu maze bakabizibukira.Uwa Yezu ahora akangura aboramye mu urupfu kugirango bakanguke bave mu urupfu boretswemo n’ingeso mbi ngo bahaguruke bave mu bapfuye maze Yezu abamurikire (Ef 5:12-14). 

Kubaho kuri ubwo buryo niko kubamba ku umusaraba umubiri n’ingeso mbi n’irari niko kuba uwa Yezu. Niko gupfana na Kritsu no kuzukana nawe.Niko kubabarana na Kristu no kubaho muri we.Niko gukuzwa muri Kristu. 
(Rom 6:3-14; 2Tim 2:8-13). 

Hari abajya bishuka rero bakibwira ko Yezu areregwa.Oya! Icyo umuntu yabibye nicyo azasarura. Ubibira mu umubiri aza sarurira mu umubiri. ( urupfu) naho ubibira muri Riho azayisaruraho ubugingo bw’iteka (Gal 6:7-8)Irari ry’umubiri rishyira urupfu naho Roho agashyira ubugingo n’amahoro (Rom 8:6) Iri hame ntagishobora kurihindura. Ntihazagire umuntu uguhendesha amagambo atagira aho ashingiye (Ef 5:6) Ntuzashukwe n’Abikundira ibyishimo by’umubiri aho gukurikira Yezu.Ntuzashukwe n’abiha isura y’ubusabaniramana ariko mu byukuri bahakana ishingiro ryabwo: Umusaraba wa Yezu Kristu tugomba kubambwaho(2Tim 3:4-5;Fil3:17-19) 

Duhereye aho rero ushaka kuba uwa Yezu agomba kubamba irari rye ku umusaraba.Kubaho kubundi buryo ni ugusabana na Yezu kandi ni ugusabana na sekibi Kandi tuzi neza ijambo rya Yezu rituburira riti :”Ntimushobora kunywera icyarimwe ku inkongoro ya Nyagasani n’inkongoro ya sekibi , ntimushobora kubangikanya ameza ya Nyagasani na sekibi.cyangwa se twaba dushaka kwikururira uburakari bw’Imana? Twaba se tuyirusha amaboko? ” 1kor10:21-22. Niba ushaka rero kuba uwa Yezu bamba kumusaraba ingingo zawe zose ntihagire narumwe rusigara.Ntuzahe sekibi urwaho.Imigambi ye nti tuyiyobewe. (2Kor 2 :11).Reka kuba umupfayongo.Reka kuba umupfu.Ahubwo wihatire kumenya icyo yezu ashaka ugikurikize. Ntiwuzure inzoga ahubwo wuzure Roho mutagatifu (Ef 5:18) 

Koko rero hari amayeri menshi y’umwanzi sekibi- serupfu yoretse imbaga nyishi y’abantu ndetse harimo n’abantu bitwa ngo barasenga! Dore bimwe mubyo Yezu ashaka ko ureka burundu mu igihe sekibi agushukisha amaryohereza akubwira ko ntacyo bitwaye.Wibuke ko Yezu atubwira agira ati :” Niba ikiganza cyawe kigutera gukora icyaha, ugice, kuko ikiruta ni uko wakwinjira mu ubwami bw’ijuru ufite ikiganza kimwe aho kugira ngo ujyane ibiganza byombi mu umuriro utazima.Niba ikirenge cyawe kigutera gukora icyaha ugice, kuko ikiruta ari ukwinjira mu ubwami bw’Ijuru ucumbagira aho kugira ngo ujye mu inyenga y’umuriro ufite ibiganza byawe byombi.Niba ijisho ryawe rigutera gucumura rinoboremo kuko ikiruta ari uko wakwinjirana rimwe mu ingoma y’Imana aho kugirango winjirane yombi mu inyenga y’umuriro, aho urunyo rudapfa n’umuriro ntuzime.”(Mk 9:43-48) “Mwarumvise ko byavuzwe ngo ntuzasambane,njyeweho mbabwiye ko ureba umugore akamwifuza, mu umutima we aba yamusambanije.” (Mt 5:27). 

Duhereye ku inama za Yezu kandi twibuka amayeri y’umwanzi sekibi,uwa Yezu amenya ko igihe cyose uyobowe n’irari ry’umubiri wawe,urugingo wakoresheje urwoa rirwo rwose nicyo warukoresheje icyo aricyo cyose bizakugabiza urupfu wanze ukunze. Birababaje kumva abantu bimitse umuco wo gusomana mukanywa cyangwa ku ubundi buryo ,hagati y’abahungu n’abakobwa cyangwa abagabvo n’abagore ndetse n’abagore hagati yabo cyangwa abagabo uwabo birababaje kumva abantu nkabo bumva ko nta cyaha barimo.Gusambana si uguhuza ibitsina gusa. N’umurebye akamwifuza aba yamusambanije nankaswe wowe uba wamukorakoye aho ariho hose, wamukojejeho ibyo ushaka byose warangiza uti “Ndi umwere wayo maraso”!Abo shitani yaziritse aho hantu ni benshi kandi bazumirwa (Bazahomaho). Shitani rero ubashukisha amgambo ashimishije ngo ni ukwikundanira “ ni ugufilinga”.Mbega imbaga nyamwishi ngo irorekwa n’umwanzi. Abo bose bameze nku ubushyo bashoreye babujyanye mu ibagiro bwo bugira ngo babujyanye mu urwuri. Abo bose”Babyagiye ikuzimu nk’intama mu igikumba, nyirarupfu akaba ariwe ubashorera abajyanye mu urwuri, maze bwacya abantu b’intungane bakabagenda hejuru, isura bahorabye ikayokera ikuzimu, bazabe ariho batura iteka.” (Zb 49:15) 

Amayeri ya sekibi abuza benshi kuba ku umusaraba wa Yezu.Ariko urangamira uwo bahinguranije abafasha kuyatahura no kuyata kure yabo. Mu ibaruwa Abepisikopi banditse muri mata 2003 yitwa ngo “ Hitamo ubugingo urekeurupfu” mu ingingo ya 22 hari aho bagira bati”Tugomba kwigisha dushishikaye kugirango tuvane abantu mu ibyaha ndetse n’imyifatire mibi ibangamiye ubumanzi, ikurura n’ubusambanyi. Turamagana abantu bakurura irari ribi, ubuhabara uburaya , abafata abana n’abagore ku ingufu imyambarire idahwitse, amashusho amena amabanga y’imibonano mpuza bitsina bigambiriye gusa kwiyandagaza.” Muri urwo rwego rero abirirwa batunuriye amaso amashusho y’ibitera soni n’abagenda baratira isi umubiri wabo, abo bose ntibibwireko umusaraba wa Yezu hari aho bahuriye nawo! Sekibi yihererana bamwe ndetse bakanisambanya bo ubwabo cyangwa bagasamabana n’abandi bahuje ibitsina. Hari nabimitse sekibi sekwiyongerera umubiri. Nkaho Imana Data hari uwo yaremye ari igice. Abo bose se hari aho bahuriye n’umusaraba wa Yezu? Hari n’abandi bimitse umubiri bawumariraho ibyabo byose,barihinduranya nako barihindanya,umusatsi, inzara, ingohe.. Yewe sekibi nagende yasekaguye benshi! Bose Roho wa Yezu ntakindi abasubiriramo uretse iri jambo ngo:”Aba Kristu Yezu babambye ku umusaraba ingeso mbi n’irari ”(Gal 5:24) None se kubamba umubiri wawe ku umusaraba wa Yezu ni ukwihata amasabune y’ubwoko bwose aguhindura uko utaremwe (Yer 2:22-23; 1Tim2:9-10;1Pet 3:1-6). 


Mu buzima busanzwe abahetse umusaraba wa Kristu ubuzima bwabo isi buyibera amayobera maze ikabita abasazi.Ngose bariya bigize ibiki?Ntituzi ibyo bigize!Ese bari mubiki ? Umukobwa wize kandi umeze kuriya agiye kurindagirira mu babikira? Sha ubwo bwiza bwawe ugiye gupfusha ubusa nta soni! Ubworero ugiye gupfa utabyaye? Mbega gupfusha uruhagararo!Abandi bakirirwa mu imirimo yabo naho wowe ukirirwa utuniye amaso mu ikiriziya! Ariko kuki mwe muhora mu masengesho? Ubuse twe mwibwira ko tudasenga? Ese Yezu wanyu uwo we ntazabarambirwa? Usibye ababa benda kwerekeza ubwato bwabo mu mazi magari ngo babe kurushaho aba Yezu,nu undi wese uteye agatambwe gato yerekeza kwa Yezu ntabura gutera isi kikibazo.Uretse ingeso mbi wese, yemeye umusaraba wa yezu ni ngombwa ngo asererezwe n’abazisaziyemo (Pet 4:1-6) 

None se iryo banga ry’umusaraba wa Yezu warihishurirwa ate? Mu byukuri mbere nambere kumenya uriguhishurira ni byo by’ingenzi.Yezu Kristu ubwe niwe ushobora kuriguhishurira.(Gal 1:11-12) Aho rero ushobora gushakira Yezu harazwi.Uzarushaho guhishurirwa ibanga ry’umusaraba nu ukunda kumva Misa, ugakunda gushengerera Yezu uri mu isakaramentu ry’Ukarisitiya, ugakunda gusoma ijambo Ry’Imana mu ri Bibiliya no kurizirikana, kandi ukiyambaza umubyeyi Bikiramariya uvuga Rozari.Kwemera gukurikira iyo nzira yo gushaka shaka Yezu ni nako gutangira guhishurirwa ibanga ry’umusaraba; bityo ukagenda urushaho kuwakira.Maze ukawikorerana ibyishimo 

3.UKO TWATWARA UMUSARABA WA YEZU KRISTU 

“Nabanywe na Kristu ku umusaraba.Mubyukuri ndiho ariko sinjye: Ni Kristu uriho muri jye kuba ubungubu ndiho mu umubiri ni uko ndiho mu ukwemera umwana w’Imana wankunze ubwe akigabiza urupfu ari jye agirira.”(Gal 2:19b-20) 
“Igisigaye ni ukumumenya , we wazukanye ububasha no kwifatanya nawe mu ububabare bwe, ndetse no kwishushanya nawe mu urupfu rwe, kugirango nibishoboka, nanjye nzagere ku izuka mu bapfuye.”(Fil 3:10-11)”Twebwe twamamaza Kristu wabambwe ku umusaraba” 1Kor1:2 
Muri make tuvugeko gutwara umusaraba wa Yezu kristu ari ukuwakira nyine mu ubuzima bwawe, ukawumenyesha abandi,ukawubambwaho kandi ukawuhimbaza mu masakaramentu. 

3.1 KWAMAMAZA UMUSARABA WA YEZU KRISTU 

Ushobora kwamamaza umusaraba wa Yezu Kristu ukoresheje ururimi rwawe.Abo mubana , abo muhuye bakamenya ko Yezu afite ububasha bwo gukiza.Bakamenya agaciro kuwo musarba we (Urupfu n’izuka bye).Kwamamaza iyo nkuru nziza ni ukwiteganyiriza ubugingo bw’iteka.Koko rero hahirwa abamamaza uwomutima wa Yezu. Azawubakomerezamo abahe gutsinda umwanzi sekibi(Rom :108-10). Imvugo ikiza y’umusaraba ntisohokera ubusa mu kanywa ku umuntu.Ntanubwo abayumvise bayumvira ubusa, ku bwa Yezu.None se wowe ugezehe ubwira abandi ngo bibuke Yezu Kristu wazutse mu bapfuye(2Tim2:8)? Ese ugezehe wumvisha abndi ko tugomba guhihibikanishwa n’urukundo rwa Kristu we wadupfiriye akazukira kudukiza 
(2Kor 5:14-15)?Uko ni ukwamamaza umusaraba wa Yezu kandi birakiza. 


Ushobora kandi kwamamaza umusaraba wa Yezu umanika mu inzu yawe ikimenyetso kiwerekana.Ishusho ya Kristu Yezu ubambye ku igiti cy’umusarba ni uburyo bukomeye bwo kwamamaza umusaraba wa Yezu Kristu.Tugomba kugira ishyaka ry’umusaraba nka Tereza w’I liziye(w’umwana Yezu n’uwuruhanga rutagatifu.)Uyu mutagatifu yaravugaga ati “Icyampa ngashinga umusaraba ahantu hose”. 

Nyamara kwambika umusaraba inkuta wowe ugasigarira aho ntacyo byaba bimaze.Kwambara ikimenyetso cy’umusarba kiragurira abandi amaso nabyo ni ukwamamaza.Nkuko Pawulo atubwira ati”Mwebwe mwese ababatijwe muri Kristu mwambaye Kristu”(Gal 3:27).Tugomba rero kwerekana ko tumwambaye, twikoreye umusarba we, twemera no kugaragaza ikimenyetso cyawo aho tunyuze hose.Ese kuki umuntu yakwirirwa abaririza niba uri umukristu? Ufite isoni se zo kubigaragaza?Ari uko bimeze waba utaramenya Yezu kristu uwo ariwe. 

Ubundi buryo bw’agatangaza bwo kwamamaza umusaraba wa Kristu ni ugukora ikimenyetso cy’umusarba.Gukora ku ikimenyetso cy’umusarba ni isengesho ritangirira ayandi rikana yasoza.Ibyo umukristu agomba kubimenya akanabyitaho.Igihe cyose naho waba urihose uzatangize isengesho ryawe ikimenyetso cy’umusaraba kandi unarisozeshe ikindi.Uko ni ukwamamaza umusaraba wa Yezu Kristu.Koko rero mu umusaraba niho ibyiza bya Yezu byose bitugeraho binyuze.Imigisha yose ndetse n’imitongero mitagatifu iherekezwa cyangwa se igakorerwa mu ikimenyetso cy’umusaraba. None se ni iki twa kora kikadutagatifuza hanze y’umusarba wa Yezu Kristu. 

Turamenye rero ntituzagire isoni zo kubera umwami wacu umuhamya (2Tim1:8).Nyamara iyo urebye usanga gukora ku ikimenyetso cy’umusarba bikorwa na bake ku mugaragaro. Aho sesiho Yezu ahubwo aba akeneye kudushinga umusraba we nkuko nawe yaba mbwe ari kumanywa kandi I Yeruzaremu. None kukii twahisha icyo kimenyetso cy’umukiro.Wigira isoni zo guhamya Yezu.-Waba uri mu isoko , waba uri mu ishuri ,waba uri kwa mu ganga ,waba uri aho bakorera ikizamini wigira isoni zo kwamamaza uwo wamariyemo ikizere cyawe.Kora ku ikimenyetso cy’umusaraba maze ubebeze sekibi.Ku umuhanda mu iriba mu ikabari hose, ntugatinye ku hakorera ikimenyetso cy’umusaraba wa Yezu.Icyo nemeza ni uko gukora ku ikimenyetso cy’umusaraba wambaza Imana Data. Mwana , Roho Mutagatifu incuro nyishi bironkera ingabire ubikora abyihatire muri Yezu kandi ubifashijwemo na Bikiramariya. Biza tuma urusha kuwubambwaho. 

3.2. KUBAMBWA KU UMUSARABA WA YEZU KRISTU. 

“Aba Kristu Yezu babambye ku umusaraba umubiri wabo n’ingeso mbi ndetse n’irari” Gal 5:24. 

Uvuga wese ko ari uwa Yezu atabambye ku umusaraba we(Gal6:14) Uwo nguwo ni umubeshyi.Uwa Yezu yemeye gucika burundu ku ibyari bimurimo , bya muteraga gutwarwa n’ibyisi,nku ubwiyandarike n’ubusambanyi n’ingeso mbi n’irari ribi,ibyifuzo bibi n’ubugugu (Kol 3:5 ) Uwa Yezu yaciye ukubiri ni’imibereho ye yo hambere yivanamo imigenzereze ya muntu w’igisazira ugenda yiyangiriza mu ibyifuzo bibi bimuroha. Avugurura umutima we hamwe n’ibitekerezo bye ahinduka muntu mushya waremwe uko Imana Data abishaka mubudakemwa no mu butungane 
(Ef 4:22-24). 
Nkuko Kristu Yezu yabambwe ku umusaraba agapfa rimwe rizima akazuka ni nako uwa Yezu aba yarapfuye burundu kuri izo ngeso mbi zose kuburyo atongera kuzisubira ukundi abikesha Kristu (2 Tim 1:6-14; Yh 10:28-30). Nka Yezu Kristu kandi ubambye ku umusaraba akurikira inzira nkiye mu ubwiyumanganye (1Pet 2:19-24) N ta teshwa umutwe n’ibitotezo cyangwa no gucishwa bugufi n’isi, kuko aba azi neza ko Yezu akorera ariko byamugendekeye. 
(Fil 2:5-11; Heb 12:1-4).Kugirango rero ibyo abishobore uwa Yezu rero azirikana iryo banga ry’umusaraba kandi akarihimbaza, akaba ariryo avomamo imbaraga. 


“Mbese inkongoro y’umugisha tunyweraho dushimira Imana, si ugusangira amaraso ya Kristu ? N’umugati tumanyuriye hamwe,si ugusangira umubiri wa Kristu.”(1Kor ):16. 


3.3 . GUHIMBAZA UMUSARABA WA YEZU KRISTU 


“Kuko igihe cyose murya kandi mukana nyweara kuri iyi nkongoro,muba mwamamaza urupfu rwa Nyagasani kugeza igihe azazira.” (1Kor11:26) 

Umusaraba wa Nyagasani Yezu rero uhimbarizwa mu masakaramentu,by’umwihariko mu isakaramentu ry’Ukarisitiya.Isakaramentu ry’Ukarisitiya niryo rihimbaza by’agahebuzo umusaraba wa Yezu Kristu.Mu yandi magambo igitambo cya Misa gihimbaza urupfu n’izuka kurusha ubundi buryo bwose bene muntu bashobora gukoresha hano munsi y’izuba.ni Yezu ubwe wabidutegetse kandi atwereka n’ukotuza jya tubigenza. (Lk 22:14-20; 1kor 11:23-32) “ugihe cyose rero abemera Kristu bateranye batura igitambo cya Misa,Yezu ubwe aba ahari kandi aga komeza umurimo we wo kudukiza.Misa n’umusaraba bifitanye isano ikomeye.Mu Misa Yezu yongera gusesa amarasoye ku umusaraba ku buryo butaboneshwa amaso ariko nyabwo rwose. Maze ayo maraso ye , uwo musaraba we akawudukirisha. Niba rero umukiro ntahandi uri uretse ku umusaraba wa Yezu Kristu,birumvikana rero ko mwene muntu ntahandi ashobora gukura umukiro uretse mu Misa.Aho umusaraba uhimbazwa kandi ukahatangira ubuzima kubiremwa byose. 

Birababaje rero kubona abakristu b’izina gusa batumva agaciro ka Misa,bakayisiba uko bishakiye banyuzamo bakayikererwa, batana yikererwa bakumva ari imihango y’uruhererekane ibahenesha umutima gusa.Mbega agahinda hari nababa bahari ariko badahari, bakarangara cyangwq bakitekererza ibibazo byabagonze.Iyaba bari bazi ko ibyo byose babituye ubutarambirwa Yezu kuri Alitari yahita abereka ko ahari kandi ahakiriza.Incuti y’umusaraba wa Yezu rero uzayibwirwa n’uko idasiba Misa bibaho kandi atari iy’iyicyumweru gusa ahubwo no kumibyizi yose. 

Guhimbaza umusaraba wa Yezu ariko mu ukarisitiya ntibirangirira mu Misa gusa ahubwo bikomeza mu igikorwa gikomeye cyo “gushengerera” .Incuti zu umusaraba wa Yezu uzazibwirwa no kurangamira uwo bahinguranije (Yh19:37).
Aba Yezu wabambwe barangamira Ukarisitiya urwibutso rw’urupfu n’izuka rye maze bakarushaho kuryoherwa n’umusaraba.Hari abibwirako gushengerera bigoye ariko abo baribeshya ahubwo ni abadakunda Yezu.Ese uwo ukunda warambirwa kumwicara iruhande umuteze amatwi? Ukoze utyo aba ahisemo imigabane isumba iyindi atazigera yamburwa (Lk 10:38-42). Gushengerera rero ni ugutakira Yezu umuhanze amaso kandi ucecetse. 

Hari uwakwibeshya ko utavuga ataba asenga! None se iyo umwana ashaka gusaba umuntu umugati afite mu intoki, akenshi nta mureba gusa akicecekera.Maze nyiri umugati yaba adashaka gutanga akitanguranywa ati kindeba! Ayo maso aba yavuze byose.Yezu se niwe uyobewe kutureba mu maso ngo amenye icyo dushaka?Yezu we abona ndetse nibyo twe tutibonera kandi akabitwereka. Gushengerera rero ni ugutumbira Tabelinakolo cyangwa gutumbira umugati uri muri ositanswari maze ugatuza.Ni ugutunura no gutuza. Amaso “tunu ” akanywa ngo “ce”imbere y’isakaramentu ng’uko gushengerera. Ugiye gushengerera akabanza kubwira Bikiramariya bakifatanya arushaho kubikora neza. 

Incuti z’umusaraba wa yezu rero zikomeza guhimbaza uwo musaraba muri iryo sengesho,abatazi Yezu bose badasobanukirwa.Nyamara rwose ntushobora gucengera ibanga ry’umusaraba mugihe cyose udafunguye amaso ngo ufunge umunywa, maze utangarire urwo rukundo rwitanze utagatifuzwe.Usibye no gushengerera inshuti z’umusaraba ni n’incuti z’Ukarisitiya n’ibijyana nayo byose. 
Mbese hari inshuti ya Yezu wabambwe ku umusaraba ishobora kunyura iruhande rwa kiriziya itabanje ngo imusuhuze? Kugera kenshi imbere ya Taberinakolo bitanga ingabire z’agatangaza.Abisunze umusaraba barushaho gusukurwa.Ngaho rero himbaza umusaraba wa Yezu wumva Misa kandi ushengerera,ntashiti uzarushaho gushegesha mushukanyi no gutungwa na mugati utang ubugingo. 

Andi masakaramentu yandi nayo ahimbaza umusaraba wa Yezu .Nta mugayo kandi iyo adapfa ngo azuke nta sakaramentu ryari kubaho.Guhimbaza umusaraba mu masakaramentu kandi ni no guhimbaza umubyeyi wayo.Kuko amasakaramentu yose asohoka mu musaraba.Nk’ ubatizwa apfana na Kristu kandi akazukana nawe 
(Kol 2:11-13). Icyo ni igikorwa cy’umusaraba . Ariko kandi ubatizwa ni n’uwemeye umusaraba.Ni uwemera ko Yezu Kristu yamupfiriye akazuka.Ni uwemera ko Kristu ari umutegetsi n’umukiza. (Intu 2:22-41). 

Naho isakaramentu ryu ugukomezwa,ingabire ritanga cyangwa Roho Mutagatifu ubwe tu mukesha umusaraba wa Yezu.Kuko mbere y’uko yezu apfa ngo azuke Roho Mutagatifu yari ataratangwa (Yh 7:37-39; 16:7).Kandi uwo Roho abamuhawe ubutumwa bwabo ni ukubera Kristu abahamya bemeza ubudatuza ko Yezu yapfuye kandi akazuka,ndetse nabo bahamya bakaba biteguye kubizira aho kugirango babiceceke. 
(Intu 5:26-32). 
Isakaramentu rya Penetesiya ryo rihimbaza umusaraba wa Yezu risuka impuhwe ku banyabyaha.Ni ibyaha byacu yari yikoreye ku umusaraba we.None aranawifashisha ngo agukeshe.Mumaraso ya Ntama w’Imana tuhisukurira dutyo. 
(1P 2:19-24; 1Kor 15:1-5: Rom 5:6-11;Hish 12:11;Hish 7:14).Inshuti y’umusaraba wa Yezu rero ntihwema kubona ibyaha byayo no kubizanira Yezu mu isakaramentu rya Penetesiya.Kandi utumvako ari umunyabyaha sekibi aba yaramugize icyari cyabyo.Inshuti ya Yezu ihimbariza kenshi gashoboka umusarba we muri iryo sakaramentu ry’impuhwe. (Yh20:22-23). 
Naho u Gushyingirwa guhimbaza umusaraba gutanga ingabire y’urukundo nkurwo Kristu yakunze kriziya ye kugeza nubwo ayipfiriye. (Ef 5:21-33). 
Umugabo agereranywa na Kritu naho umugore akagereranywa na kriziya.Imbaraga zo gukomera kuri iryo sezerano bazivoma ku umusaraba kuko batemerewe gutandukana 
( Mt 19:3-6) nkuko Kristu adashobora gutandukana na Kriziya ye. 

Isakaramentu ry’u Gusigwa kw’abarwayi rihimbaza umusaraba rifasha umurwayi kwakira ubwo bubabare nk’ingabire imusabanya n’umusaraba dukirizwaho.Rimuha ingabire yo kwihangana kandi kububasha bwuwo musaraba akaronkeraho n’ingabire yo gukizwa ibyaha yakoze. Iryo sakaramentu rimufasha kugurura amarembo y’amizero kuko Yezu Kristu wapfuye akazuka yatsindiye urupfu ku umusaraba.Iyo ngabire rero ituma umurwayi asa na Yezu mu ububabare bwe (Kol1:24). 

Isakaramentu ry’u Busasaridoti ritanga ingabire yo guhimbaza amabanga y’umusaraba kuburyo bw’umwihariko.Abarihawe ribashushanya kurushaho na Yezu wabambwe ku umusaraba.Kuburyo nabo bahora biteguyeho ituro kugirango Roho z’abantu zikire. (1Tes 2:8; Fil2:17).Abahawe iri sakaramentu kandi bahabwa kubwumwihariko ubutumwa bwo kwamamaza umusaraba wa Nyagasani Yezu kandi bakaba bagomba no kuwubambwaho ku bwa Yezu (2Kor 6:3-10; Yh 13:20 ; Mt 10:40). 









4. UMWANZURO 

“Murahirwa nibabatuka, bakanabatoteza ,bakanababeshyera ku uburyo bwose, ari jye babahora.Nimwishime munezerwe kuko ingororano yanyu izaba nyishi mu Ijuru” 
(Mt 5:12) 

Abatazi ibanga ry’umusaraba ntibashobora kumva ihirwe ryaba mu kwangwa n’abantu no gutukwa na bo (Lk 6:22-23) 
Kubahishuriwe iryo banga nguwo umunezero.Nguko uko umusaraba wa Yezu utubereye umukiro.Muri wo ibyagombaga kudushengura biduhindukira ibyishimo.Kubera ubwiza bwiryo banga ninayo mpamvu ryamamzwa. Maze mugihe rihimbazwa rikarushaho kwera imbuto. 

Gusa ikibabaje ni uko abantu benshi bakigenza nkabanzi b’umusaraba wa Yezu: Abatwawe n’irari n’amaraha,abemera Yezu ariko binubira ibibazo bahura nabyo.Abo bose ni abanzi b’umusaraba.Kuko uwanze umusaraba yanze n’uwawubambweho! Ubonye uyu munsi iryo banga nyakumviswe na bose maze buri wese agashimishwa no kubabarira muri yezu bityo agasabana n’umusaraba we. 

Bikiramariya umubyeyi w’umusaraba adusabire kudasubira n’imbere y’ahadusaba amaraso kubera ikuzo rya Yezu Kristu wapfuye akazuka we byishimo byacu ubu n’iteka ryose. 

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire