vendredi 2 avril 2010

Abakristu Gatolika bizihije umunsi mukuru wa Mashami

Igishushanyo cyerekana ubwo Yezu yinjiraga i Yeruzalemu ku munsi 
wa Mashami.
Igishushanyo cyerekana ubwo Yezu yinjiraga i Yeruzalemu ku munsi wa Mashami.
Kuri iki cyumweru Abakristu Gatolika bo ku isi yose, cyane cyane, abo mu Rwanda bizihije umunsi mukuru wa Mashami. Uwo munsi ukaba wizihizwa nyuma y’igihe cy’iminsi 40 baba bamaze mu gisibo aho basabwa kurangwa n’ibikorwa by’urukundo n’impuhwe cyane cyane bakagerageza kugaruka mu murongo wa gikristu mu kwigomwa no kwibabaza.
Mu gihe iyo minsi irangiye batangira iminsi mitagatifu isozwa n’umunsi mukuru wa Pasika tuzizihiza ku cyumweru gitaha.
Kuri uwo munsi Abakristu Gatolika baba bibuka igihe Yezu yinjiye i Yeruzalemu maze akakirwa nk’umwami, igihe yatambukaga imbere y’abaturage bamuririmbira bagira bati: “Aragahoraho umwana wa Dawudi”, hanyuma bagasasa ibishura byabo mu nzira naho abandi bagaca amashami y’imikindo.
Ni muri urwo rwego Abakristu bitwaza amashami y’imikindo mu misa, bakinjira bayazunguza, berekana uwo muhango Yezu yakorewe igihe yakiriwe nk’umwami i Yeruzalemu.
N'ubwo baba bizihiza iyakirwa rya Yezu nk’umwami, bazoma Ijanvili y’urupfu n’ububabare bwe, bagira ngo bibutse Abakristu ko Yezu atagiye i Yeruzalemu kwimikwa ahubwo yajyanyweyo no kubambwa nk'uko nawe yabyivugiye ati: “Nta handi umuhanuzi akwiye gupfira atari i Yeruzalemu”.
Igihe rero navaga mu misa, umuntu yaranyegereye arambwira ngo: “Nk'uko bisanzwe, imvura ya Mashami yaguye!”
Naratangaye nibaza niba ibyo aribyo koko. Twakomeje turaganira ariko ngamije ko ansobanurira neza iby’iyo mvura ya Mashami. Yanyemeje ko hari iminsi mikuru ya Kiliziya, igihe cyose yabaye imvura igwa; iyo minsi ni Mashami, umunsi mukuru w’Isakramentu, Pasika n’Asomusiyo.
Njye sinzi muri make ukuri kw’ibyo bintu ariko benshi cyane barabyemeza nk'uko nanjye atari ubwa mbere nari mbyumvise. Niba hari uwabikurikiranye neza yaduha amakuru nyayo.
Nkaba mboneyeho no kwifuriza Abakristu bose iminsi mitagatifu myiza izasozwa na Pasika.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire