vendredi 10 septembre 2010

Radio Maria Rwanda ku mwanya wa gatatu muyumvwa cyane mu gihugu


 Mu cyumweru gishize, ubwanditsi bwa igihe.com bwari bwatanze umwanya yo guhitamo radiyo mukunda kurusha izindi. 


Mbere y’uko tuvuga uko tubona iyi mibare, turabanza kwisegura ku maradiyo tutashyize kuri iyi lisiti, kuko byatumye abakunzi bayo babura amahirwe yo kuyatora. Aha ndavuga ahanini amaradiyo ashamikiye kuri Radio Rwanda nka RC Huye, RC Rusizi na Radio Izuba. Aya ni amaradiyo na yo akunzwe cyane kandi afite uruhare ntagereranywa mu guhugura abaturage umunsi ku wundi.

Iyi sondage yitabiriwe n’abantu 1194. Ibi birerekana agaciro mwayihaye n’uburyo yari ishyushye. Dore rero uko urutonde rumeze:

1. Radio Salus 51 %
2. Contact FM 20 %
3. Radiyo Mariya 10 %
4. BBC 4 %
5. Radio UMUCYO 4 %
6. City Radio 3 %
7. Radiyo Rwanda 2 %
8. Radio 10 2 %
9. Flash FM 1 %

Tugarutse ku majwi mwitangiye, kuba Radio nka Salus yareretse andi igihandure nta gitangaza kirimo; iyi radiyo yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2005, ikaba ikoramo cyane cyane abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, by’umwihariko abiga mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho.

Ibi rero bituma iyi radiyo ikora ibintu byose mu buryo bw’umwuga bushimwa na bose. Igira ibiganiro bikura abantu mu muhanda kare nka Salus Relax, Salus top ten na Salus Sports, tutibagiwe n’amakuru yaho akoranye ubuhanga n’abanyamakuru bayo bazi icyo bakora. 

Contact FM nayo ni radiyo ikunzwe cyane kubera ibiganiro byayo bitandukanye binyura abayikunda n’abanyamakuru bayo bakora ibishoboka ngo abayumva baryoherwe. Ibiganiro byayo byose biba bifite icyo bigamije.




Ntitwabura kuvuga ko kuza kwa Radio Mariya Rwanda muri eshatu za mbere kwatunguranye. Hagati aho ariko kuba yiyerekanye nk’ifite abakunzi benshi ntitwabitindaho, dore ko abagatolika bakiri benshi mu Rwanda. 
BBC nka Radio yumvikana isaha imwe ku munsi mu kinyarwanda irakunzwe, ariko hari n’abayumva mu zindi ndimi (igifaransa, icyongereza) na bo berekanye ko badakwiye kwirengagizwa.

Amaradiyo nka Radio UMUCYO, City Radio, Radiyo Rwanda, Radio 10 na Flash FM yo aracyafite inzira ndende kugirango yongere abakunzi. By’umwihariko Radiyo Rwanda, nk’imfura mu nsakazamajwi. Radio 10 nayo mwerekanye ko n’ubwo ari imfura mu maradiyo yigenga, ikwiye gushaka ikiyibuza kwigwizaho abakunzi.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire