mercredi 4 novembre 2009

Ese koko abakirisitu basenga amashusho ?

Amashusho ni bimwe mu bimenyetso ndangakwemera mu madini amwe n’amwe ya gikirisitu

Amakuru Izuba Rirashe rikesha abantu banyuranye bo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi henshi mu Rwanda, avuga ko abakirisitu, cyane cyane abo muri Kiliziya Gatolika basenga amashusho aho gusenga Imana ibyo bakabikora baha icyubahiro gikomeye amashusho aba amanitse muri za Kiliziya basengeramo, ahantu hanyura cyangwa se hahurira abantu benshi kimwe no ku nkuta zo mu nzu mu ngo iwabo.

Munyendamutsa Syridion wavuganye n’Izuba Rirashe akaba ari umukirisitu wo mu Itorero rya “Deliverance Church”, avuga ko abakirisitu bo muri Kiliziya Gatolika basenga amashusho aho gusenga Imana, bakaba bataramenya Imana nyakuri.

Avuga ko abo bakirisitu basenga amashusho bayitirira n’ibimenyetso by’ukwemera kwabo, aho bapfukama cyangwa se bakunama imbere y’ishusho bitirira Bikira Mariya, Yosefu Mutagatifu, Yezu n’andi menshi bitewe n’icyubahiro kidasanzwe bayaha.

Icyo gihe baba banyuranya n’ugushaka kw’Imana yategetse abantu kutazagira indi Mana basenga uretse yo yonyine.
Mutesi Hope na we wavuganye n’Izuba Rirashe ariko akaba yaranze kuvuga itorero cyangwa idini asengeramo yavuze ko asanga abakirisitu benshi basenga amashusho cyane cyane mu byo bita kuvuga ishapure cyangwa se gushengerera.

Avuga ko nta muntu wari wabona Imana ku buryo yagira ikintu gifatika nk’ifoto cyangwa se ishusho runaka ayitirira, noneho ahindukire abe ari cyo asenga.

Asanga gupfukama no kunama imbere y’ayo mashusho ari uguca ukubiri n’itegeko ry’Imana rigaragara mu gitabo cy’Ivugururamategeko 5:8-10 ribuza abantu kutagira indi Mana basenga uretse yo yonyine.

Asanga kandi ibyo bintu Imana ibyanga urunuka kuko Imana ivuga ko ari Imana ifuha kandi ikaba itemera abantu bayibangikanya n’ibigirwamana bikozwe mu biti, ibumba, icyondo cyangwa se amabuye, bidashobora kumva ngo bihumurirwe.

Ibyo bigirwamana biremwa n’abantu ubwabo kubera inyungu zabo bwite.

Byongeye kandi ibyo gusenga amashusho ntaho bigaragara muri Bibiliya, ari na yo abantu bose bemera Kirisitu bakwiriye kugenderaho mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Sandra Kamaliza na we wavuganye n’Izuba Rirashe, yavuze ko bidakwiye ko umuntu asenga amashusho.

Asanga abakirisitu bo muri Kiliziya Gatolika kimwe n’abandi bose babigana, bapfukamira cyangwa se bunamira amashusho bari bakwiye kugarukira Imana maze bakamenya Imana nyakuri bagomba gusenga, kuko akenshi batandukira basenga amashusho kandi benshi muri bo bashobora kuba bazi neza Imana nyakuri.

Ikoreshwa ry’amashusho rikomoka muri Bibiliya
Urubuga rwa interineti “http://fr.wikipedia.org/wiki/Symbole religieux”, rugaragaza ko amashusho ari ibimenyetso bigaragaza ibintu ukwemera kw’abayoboke b’idini iri n’iri kuba gushingiyeho. Ibyo bimenyetso bikoreshwa mu kugaragaza ku buryo bufatika ibyanditswe bigenderwaho mu mihango y’idini iri n’iri.

Ni muri urwo rwego ikimenyetso cyangwa se igishushanyo cy’umusaraba gikoreshwa mu kugaragaza ko abantu bacyambaye ari abakirisitu, ahantu kiri hakaba hasengerwa n’abakirisitu. Icyo kimenyetso cyongera kubeshaho, mu mitekerereze y’abantu, umuntu, cyangwa se ikintu cyabayeho mu mateka yabo noneho bakaba bashaka kucyibuka kubera akamaro kibafitiye.

Ndetse amashusho anashobora gukoreshwa nk’ibimenyetso bigerageza gusobanura ibitekerezo ibi n’ibi kugira ngo bifashe abantu kumva neza ibyanditswe cyangwa se ibyahanuwe.

Ni muri urwo rwego, muri Bibiliya Ntagatifu, hagenda hakoreshwa ibimenyetso bitandukanye igerageza gusobanura ibintu bimwe na bimwe.

Urugero rufatika ni uburyo hakoreshwa imibare 4 ivuga isi, 7 igaragaza ubutunganei, 40 igaragaza igihe gihagije kugira ngo igikorwa iki n’iki kibe cyakorwa kugira ngo kirangire, alpha na omega bivuga intangiriro n’iherezo ry’isi, umwana w’intama uvuga umwana w’Imana, umugati na divayi bivuga umubiri n’amaraso bya Kristu n’ibindi.
Ikomoko y’amashusho mu madini atandukanye
Nk’uko biboneka mu gitabo cya S. Neill “Foi chrétienne et autres croyances” (Ukwemera gikirisitu n’ukundi kwemera), icyo gitabo kikaba cyarandikiwe i Paris mu mwaka wa 1963, mu nama ya 7 Nkuru ya Kiliziya Gatolika yabereye i Nicée ku nshuro ya kabiri II (Concile de Nicée II) mu mwaka wa 787 ikayoborwa na Papa Constatin VI afatanyije n’umwamikazi w’abami Irène, ikibazo cy’ikoreshwa ry’amashusho mu kugaragaza ukwemera kw’abakirisitu cyagarutsweho ku buryo bw’umwihariko, bitewe n’uko cyari kimaze igihe kivugwaho byinshi.

Mu myanzuro y’iyo nama hemejwe ko amashusho yashoboraga kujya akoreshwa nk’ibimenyetso by’ukwemera. Kuva icyo gihe, Kiliziya yemeje ko amashusho agaragaza Yezu, Bikira Mariya, abahowe Imana n’abandi batagatifu ashobora kujya akoreshwa n’ababishatse kugira ngo abafashe kwibuka ibyo bemera, bakoresheje ibimenyetso bigaragarira imyanya y’ibyiyumviro yabo, ni ukuvuga bashobora kubona no gukoraho kugira ngo babisobanukirwe kurushaho.

Papa Grégoire le Grand yagarutse ku kamaro ko gukoresha amashusho ku nkuta za Kiliziya hagamijwe gufasha abakirisitu batazi gusoma, mu gusobanukirwa ibyanditswe mu bitabo batashoboraga kwisomera bo ubwabo.

Mu kwitegereza ayo mashusho, bagombaga gusobanukirwa kurushaho ibyanditswe, noneho bakaboneraho gusenga Imana mu butatu butagatifu bwayo.

Mu kinyejana cya VIII, ikoreshwa ry’amashusho ryatangiye gukwirakwira muri Kiliziya yose, bihereye i Roma, noneho abahanzi batandukanye batangira gukora ibihangano, bikoreshwa n’abakirisitu bo mu madini atandukanye.
Kwifashisha amashusho mu gusenga bitandukanye no kuyasenga

Nk’uko Izuba Rirashe ryabitangarijwe na Padiri Juvénal Ndagijimana, ukorera ivugabutumwa muri Paruwasi Kabuga muri Arkidiyosezi Gatolika ya Kigali, kwifashisha amashusho mu gusenga bitandukanye no kuyasenga.

Avuga ko kuba abakirisitu bifashisha amashusho mu mihango yabo yo gusenga, bibafasha gusobanukirwa neza kurushaho amayobera y’ukwemera kwabo, hakoreshejwe ibimenyetso bigaragaza bimwe mu bikorwa uko kwemera gushingiyeho.

Asanga kwifashisha amashusho kw’abakirisitu bikwiye kugereranywa no kuba umuntu, mu buzima bwe busanzwe, yifashisha ifoto y’umuntu akunda amwibuka mu gihe badashobora kubonana kandi amukumbuye, bitewe n’uko iyo foto iba imwibutsa nyirayo n’uburyo imumwibutsamo. Kandi kwifashisha amashusho bishobora kugereranywa no kuba abaturage b’igihugu iki n’iki bifashisha ibendera mu kugaragaza igihugu cyabo no kugitandukanya n’ibindi.

Umuntu ubonye ibendera cyangwa se ikirangantego cy’igihugu cyangwa se cy’umuryango uyu n’uyu, ahita abibonamo igihugu cyangwa se ibigo ibyo bimenyetso bihagarariye, noneho bigahita byorohera buri wese kubitandukanya n’ibindi.

Padiri Juvénal Ndagijimana asanga nyuma y’ifoto igaragara haba hihishe nyirayo inyuma yayo, ishusho akaba ari uburyo bwo kureba kure amaso ntagarukira kuri iyo shusho, ahubwo uwo igaragaza.

Ni muri urwo rwego abakirisitu bifashisha amashusho mu mihango yo gusenga, mu kwemera kwabo, kuko abafasha gusobanukirwa kurushaho ukuri kudahita kugaragarira amaso ya buri wese.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire