dimanche 29 novembre 2009

Ni ngombwa kubwira incuti yawe ukuinda cyane n'akari i murore?

Turabasuhuje mwese!!!

Kuri iki cyumweru cya nyuma cy'ukwezi twishimiye kongera kuganira nwamwe twungurana ibitekerezo kuri bimwe duhura nabyo mu buzima busanzwe tubayemo hano ku isi.

Nyuma rero yo kuvugana na bamwe mu nshuti z'ikiganiro cyacu twifuje ko twareba impamvu yo kwizigama mu magambo dore ko hari n'ibyo tuvuga byinshi twikiza ibibazo tubitera abandi. Ni muri urwo rwego GASIZI na GILBERT nabo impaka zaje gukizwa n'abakunzi ba Radio Maria Rwanda ubwo benshi bemezaga ko nta kuvuga byose...

Gilbert we yagaragaje uruhande rwe agira ati: ''Umuntu ahinduka nk'ikirere niyo mpamvu ngomba kwizigama''

Ku ruhande rwa Gasizi we ati:'' Njye numva nta mpamvu yo kutizera uwo nkunda kandi ari nawe mpishaho.''

Ntago byaciriye aho kuko buri ruhande rwaje guharira ijambo n'abateze amatwi radio. Uwa mbere wahamagaye ati nta mpamvu yo kumubwira byose. Bityo byakomeje twakira abandi tunakomeza kubona igitekerezo gisa naho ari kimwe.

Tugarutse ku gitekerezo cy'incuti nk'amagara Espérance we ati: Reba niba utagiye gutera ikibazo kirushijeho mugenzi wawe ubwira.

Kuri Grâce ati: nta mpamvu utabwira umuntu ukunda kandi mubana byose kuko ngo aramutse we ubwe yivumburiye ko ikibazo kiriho byatera ikibazo kurusaho.


Muri rusange ntitwabura no gushimira buri wese ku gitekerezo cye ndetse n'akanya yihaye ko kwandika ubutumwa dore ko nabwo twabubonye buhagije ndetsee nabo ku matelephone baduhamagaye.

Umwanzuro wacu twe dusanga nta mpamvu n'imwe yo kwikiriza ikibazo kuri mugenzi wawe. Aho ubundi mbere yo kuvuga icyo twita ibanga tukareba niba nta n'ingaruka cyazagira ku buzima bwacu buri imbere.

Murakoze mwese kuba mukomeje kudukurikirana ndetse no kutwandikira muduha ibitekerezo byanyu.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire