mercredi 25 novembre 2009

Kiliziya Gatolika y’u Rwanda irishimira ibyagezweho



I Kabgayi, ahafatwa nk’igicumbi cy’amateka yaranze Kiriziya Gatolika y’u Rwanda.

Ibyo ni bimwe mu byatangarijwe kuri Sitade ya Muhanga ku wa 22 Ugushingo 2009 na bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatorika mu Rwanda mu birori byo kwizihiza yubile y’imyaka 50 ishize hagiyeho inzego bwite za Kiliziya Gatolika aho iyo myaka 50 ishize iyobowe n’Abanyarwanda.

Muri uwo muhango, Musenyeri Smargde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, yavuze ko n’ubwo Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yahuye n’ibibazo bikomeye birimo kuba bamwe mu bakirisitu bayo barishwe bazira ubwoko bwabo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 ndetse ayo mahano akanitabirwa na bamwe mu bakirisitu bayo.

Mgr Mbonyintege Smaragde yagize ati "ibyabaye birababaje cyane kandi tubigereranya n’urupfu rwa Yezu ku musaraba wazize ubusa aho yishwe urupfu rubi".

Madamu Yvonne Mutakwasuku, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wari uhagarariye muri ibyo birori Bazivamo Christophe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yatangaje ko igihe kigeze ngo abakirisitu batekereze ku mateka yabaranze, aho akoresheje inshinga "kuba", yabwiye abari aho ko kuba umukirisitu bifite icyo bivuze n’icyo bisaba, bityo uwitwa atyo akaba yari akwiye kubaha mugenzi we no gukurikiza amategeko y’Imana.

Muri ibyo birori kandi byari byitabiriwe n’abakirisitu ba Kiliziya Gatolika bari baturutse mu Rwanda hose, havuzwe ku mateka yaranze kiliziya Gatorika kuva yagera mu Rwanda, hashimwa Musenyeri Hirth wagize uruhare mu kwegurira ubuyobozi bwa Kiliziya Abanyarwanda, ashyiraho bwa mbere amashuri yigisha abapadiri b’Abanyarwanda.

Ibyo birori kandi byitabiriwe n’Intumwa ya Papa mu Rwanda n’abasenyeri batandukanye bayobora Diyoseze zo hirya no hino mu Rwanda.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire