vendredi 27 novembre 2009

RADIO MARIA RWANDA IJWI RYA GIKIRISTU RIDUHEREKEZA AHO TURI HOSE

Igihe ukeneye kwegera RADIO MARIA RWANDA mu mujyi wa Kigali, wanyarukira kuri Paruwasi ya Mutagatifu Mikayile.

Iyo ushatse gutera inkunga RADIO MARIA RWANDA unyuze mu buryo bwa banki, ushobora kunyuza kuri konti zikurikira:

00056-0293574-40 muri Banki ya Kigali (BK) aho iri hose

cyangwa se

108-06646001-59 muri ECOBANK aho iri hose.

Ushobora kandi no gushyira icyo wageneye RADIO MARIA RWANDA mu dusanduku turi hirya no hino mu mujyi wa Kigali, twanditseho TERA INKUNGA RADIO MARIA RWANDA.

Utwo dusanduku uzadusanga mu mapruwasi menshi yo mu mujyi wa Kigali, ndetse n'ahandi hanyura abantu benshi nko mu masoko, muri za alimentation, muri za Quincailleries, muri za pharmacie, n'ahandi.

Tubashimiye inkunga mutera RADIO MARIA RWANDA.

NIBA UBONYE UBU BUTUMWA, OHEREZA E-MAIL KURI

coordinator.rwa@radiomaria.org

IBIGANIRO

Kuri RADIO MARIA RWANDA, ubu mushobora kujya mukurikirana ikiganiro kitwa DUTEGANYE IMBYARO MU NGO ZACU. Ni ikiganiro kidufasha kumenya icyo Kiliziya Gatolika yemera kandi yigisha ku bijyanye no kubyara abo wishingiye. Kidufasha kandi gusobanukirwa n'uburyo bwa kamere bwo guteganye imbyaro. Burya ntabwo ubwo ubwo buryo bugoye, ahubwo ni uko ubumenyi abantu babufiteho ari buke. Tega amatwi ikiganiro DUTEGANYE IMBYARO MU NGO ZACU maze usobanukirwe.

------------------------------------------------------------------------------------------------------------

Kuri RADIO MARIA RWANDA, ubu mushobora gukurikira ikiganiro UBUKUNGU UBUCURUZI N'AMAJYAMBERE. Ni ikiganiro kidufasha gusobanukirwa n'uko twakwiteza imbere ndetse tugafasha n'abandi gutera imbere, tukarwanya ubukene. Ni umwanya wo kubwira abandi uko wowe waba warabigenje kugira ngo ube warabashije gutera imbere. Ni umwanya kandi wo gufashanya kugira ngo imirimo dukora, idufashe gukomeza inzira igana ubwami bw'Imana. Ni umwanya wo gufashanya kugira ngo iyo mirimo idufashe kandi kubana neza na bagenzi bacu mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire