mardi 19 janvier 2010

AMAGANYA NIYO DUHURIYEHO NAHO KUTANYURWA NABYO BIKABA UKO



Nkuko mwabyumvise kuri iki cyumweru nibwo twaganiriye ku  nsanganya matsiko ivuga iti: "AMAGANYA NIYO DUHURIYEHO NAHO KUTANYURWA NABYO BIKABA UKO" . Mbega nibyo tureba kandi tukanabyemeza uko.

Gusa nuganira n'abantu 5 uzasanga 3 baganya by'agahebuzo. Abandi wenda bazirinda cg bifate kugirango bihe akabanga hatoa aho batahava banaganyira umwanzi. nuko iyi si dutuye ibitubeshamo.

Nkuko umwe mubakurikiye ikiganiro yabitubwiye ngo no muri bibiliya harimo igitabo kirimo cyitwa AMAGANYA. Siby'ubu na kera byabagaho. Ngo kuganya kwa Pawulo mutagatifu agira ati: "NIFUZA GUKORA ICYIZA IKIBI KIKANTANGA IMBERE". Hakaba n'abaganyira Imana ngo ibakure ku ngoyi y'icyaha iki niki"! Nabandi benshi ngo kuganya byahozeho  kandi ntibizanavaho....

Ariko tugomba kugira ikintu cyo kunyurwa mu buzima  ndetse tukanabyereka Imana.

Yezu akuzwe!

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire