dimanche 14 mars 2010

AHO GUHIGA ICYO UDASHOBOYE NAREKA IBYO NDIMO BYOSE!

Ndabasuhuje mwese ncuti z'ikiganiro IMIBURO 88.6-97.3-99.8 kuri FM, Mu by'ukuri mbisegureho cyane kuko itumanaho rya internet ryadutengushye! Gusa buriya ntuzangaye guhera.

Kuri iki cyumweru sinatanzwe mu kubyuka  nje kwigiora impana na Gasizi mu buryo busanzwe bwacu! uyu munsi twaganiriye kubyo tubona muri iki gihe ngo twahize, tukagendera ku mihigo. Ubwo bimeze gute? 

Mu gifaransa ngo "L'homme propose et Dieu dispose!" Mu kirundi ngo "Ufite ikigega cy'amasaka aba afite n'icyamagara!" Ariko ikinyarwanda ngo "Umutwaro utikorera ntuwubangira ingata di?" 

Aha tugasanga kugirango uhige  hari ibintu tugomba kujya tureba kugirango ejo tutazaba muri bamwe beguye ku mpamvu zabo bwite cyangwa twananijwe.

Mbere ya byose turebe nibi:

  1. Ibikenewe..........
  2. Ibifite akamaro............
  3. Ikirusha ibindi akamaro....... 
  4. Igishoboka.......

Ibi bizatuma ureba icyo upanga bigatuma aba umunyamigambi mizi ndetse unahigire icyo uzashobora.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire