mardi 23 mars 2010

Ipapayi rishobora kurwanya kanseri

Ipapayi rishobora kurwanya kanseri.
Ipapayi rishobora kurwanya kanseri.
Mu gihe Abanyarwanda benshi tukibaza impamvu indwara ya kanseri ikomeje gukaza umurego mu gihugu cyacu, hari icyizere ko ipapayi ishobora kuyirwanya. Ubushakashatsi bwakorewe muri labo bwemeza ko ibyakamuwe (extracts) mu ipapayi yumye bigabanya gukura k'uturemangingo (cells) twa kanseri.
Abakoze ubwo bushakashatsi—Dr. Nam, umushakashatsi muri University of Florida, hamwe na bagenzi be b'Abayapani—ntago baramenya neza niba ibi bizagira icyo bimara no ku bantu kuko batarabipimira kuri benshi ngo barebe.
Abo bahanga batangaje ko ibyakamuwe mu ipapayi bigira icyo bikora mu kuringaniza urwego rushinzwe abasirikare b'umubiri (immune system) kandi bikaba bitagira icyo bitagira ingaruka mbi ku turemangingo dusanzwe.
Ubwo bushakashatsi bwanashyize ahagaragara ukuntu abasangwabutaka bo muri Australia na Vietnam batangiye gukoresha iyi ipapayi ikamuye kandi bakaba batarigeze bagira ikibazo na kimwe.
"Ngendeye kubyo numvise mu mavuriro atandukanye, nta n'umwe wigeze ugaragaza ibimenyetso bihumanya mu bafashe izi papayi bose; bimeze nk'aho wazifata igihe cyose kandi uko ushatse—bipfa kuba gusa bikugirira akamaro," biravugwa na Dr. Nam.
Abashakashatsi kandi batangaje ko amababi y'ipapayi afite imbaraga mu kurwanya imyifatire 10 y'uturemangingo twa kanseri yo mu bihaha, umwijima ndetse na pancreas.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire