mardi 9 mars 2010

Ubutumwa bw'Umuhanzi Kizito Mihigo ku banyarwanda bose muri iki gihe abagizi ba nabi bari gutera ibisasu mu Rwanda!


Kizito Mihigo ni umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana za Kiriziya Gatorika ariko zikaba zikundwa n'abantu bo mu madini hafi ya yose. Indirimbo ze ziririmbwa mu maparoisses yose yo mu Rwanda. Mu mwaka wa 2003 yahembwe mu bahanzi batanu batsindiye irushanwa ryo gushyira mu manota indirimbo yubahiriza igihugu "Rwanda nziza".
Muri uwo mwaka kandi yagiye kwiga mu mashuri ya Muzika mu Burayi maze mu mwaka wa 2008 abona impamyabumenyi mu ishuriConservatoire de Musique de Paris. Kuva mu kwezi kwa mbere 2009 KIZITO atanga amasomo ya muzika mu ishuri ryisumbuye ryitwa Institut Provincial, muri province ya Brabant Wallon mu gihugu cy'Ububiligi.Nkuko Kizito ubwe abitangaza ngo mu gihe cy'amasomo ye mu Burayi (2003-2008) yahuje abanyarwanda bo ku mugabane w'Uburayi mu bikorwa binyuranye (Concerts n'Ubuhamya) bigamije kubaha ubutumwa bw'amahoro, ubwiyunge n'Ubumwe byose bigamije kubakangurira kubana kivandimwe.

Mu mpera z'umwaka ushize, mu cyumweru kitiriwe Ubumwe n'Ubwiyunge, Kizito Mihigo yatanze ibitaramo nk'ibyo i Kigali, ibitaramo yise UT UNUM SINT bisobanura ngo "Bose babe umwe".

Nk'umuririmbyi,w'umunyarwanda unafite indirimbo abantu bakunda kumva hano ku Inyarwanda.com,yatugejejeho ubutumwa yageneye abakunzi b'indirimbo ze,abakristu bose ndetse n'abanyarwanda muri rusange muri iki gihe we avuga kitoroshye.

NGUBU UBUTUMWA BWA KIZITO MIHIGO KU BANYARWANDA:


Bavandimwe, 
Nkuko mwabyumvise muri iyi minsi, mu gihugu cyacu habaye ibikorwa byo guhungabanya umutekano n'ubuzima by'abanyarwanda. Abantu bateye ibisasu (Bya grenades) mu bice binyuranye by'umujyi wa Kigali n'ahandi, bibanda cyane ahakunda guteranira abantu benshi.
Biragaragara ko abakoze ibyo bikorwa bari bagambiriye kwica abantu benshi bashoboka, gukura umutima abanyarwanda, guhungabanya ituze, mbega kwangiza ubuzima bw'igihugu. Abavandimwe b'abanyarwanda bakaba barabiguyemo,abandi bibasigira ibikomere.
Igitumye mbandikira iyi baruwa, ni uko mu byago nk'ibi, umukristu atagomba gukora nk'aho ntacyo bimubwiye. Umukristu ntakwiye kuba «NTIBINDEBA Â» Urukundo rw'Imana kandi rwa mugenzi wacu twabwiwe kandi twagaragarijwe muri Yezu, rutuma twumva ko ikibaye ku kiremwamuntu icyo ari cyo cyose kiba kitureba nk'abantu bahuje amaraso n'umubiri kandi nk'abana b'Imana banganya agaciro kandi bareshya imbere y'amaso n'urukundo byayo. Cyane cyane rero noneho iyo dusangiye igihugu,Ururimi n'ibindi byinshi. (Alexis Kagame ati : « Icyo dupfana kiruta icyo dupfa »)
KIZITO MIHIGO
Muri ubwo bugizi bwa nabi bugenda buba mu gihugu cyacu, cyane cyane, niho umukristu ahamagariwe kugaragaza ukwemera kwe, n'uguhitamo kwe. Nkuko abanyarwanda bakunda kuvuga ngo« Inshuti uyibonera mu byago », abafaransa na bo bati« C'est dans le besoin que l'on reconnait des vrais amis!», abakristu natwe twari dukwiye gusobanukirwa iki: « MU BYAGO BAGENZI BACU BAHURA NA BYO, NI HO KRISTU ADUHAMAGARIRA GUHAMYA URUKUNDO N'UBUBASHA BYE»
Umugambi rero wo guharanira ubuzima bwuje ituze, buzira umuze n'igihunga, wo guharanira umutekano w'ubuzima bwa muntu aho yaba akomoka hose, aho yaba ari hose n'uko yaba asa kose bireba abakristu ku buryo budashidikanywaho.
Abakristu b'abanyarwanda rero natwe, dukwiye kwerura, tukamagana urwango n'ubugizi bwa nabi aho bwaba buturuka hose, ubwicanyi n'imvururu izo ari zo zose mu bantu, tukabihashya, tukabivuma mu izina rya Kristu wazutse.
None se ntitwemera ko Yezu Kristu yazuye Razaro nyuma yo kurirana na bashiki be (Jean 11, 35)? None se ntitwemera ko yahumuye impumyi agakiza n'ibimuga(Marc 2, 1-12)? None se ntitwemera ko yakijije umubembe kandi abandi bamubonaga bagahunga ? None se ntitwemera ko yatabaye indaya, akayikiza abari bagiye kuyitera amabuye (Jean 8, 1-11)? None se ni gute umukristu yaceceka kandi mugenzi we ariho ababara ? Ni gute umuntu wamenye Kristu yakora nk'aho atitaye ku kababaro ka mugenzi we, kandi Kristu aduhamagarira gukunda mugenzi wacu nkuko twikunda (Matthieu 22, 39)?
NONE SE URUHARE RW'UMUKRISTU NI URUHE MU KWAMAGANA URWANGO MU BANTU ?
Umukristu ntarwanya abanzi, ahubwo arwanya urwango. Muri urwo rugamba rwo kurwanya urwango kandi, umukristu ahera mu mutima we.« Ijya kurisha ihera ku rugo»Ubutumwa bw'umukristu, bugomba gushingira ku mibereho ye bwite. Ushaka gutanga amahoro arabanza akayagira muri we.
Muri iki gihe cy'igisibo, igihugu cyacu kivugwamo imvururu n'iterabwoba, nidushishikarire gusukura imitima yacu, twirukane udusigisigi tw'urwango twabantukihishemo, dufungurire umutima inema y'Imana twahawe muri Kristu, maze iduhe kumva ko muntu wese aho akomoka hose, ururimi avuga rwose, uko asa kose,ikosa yaba yarakoze ryose, twumve ko ari umuvandimwe wacu, ko duhuje amaraso n'umubiri, ariko cyane cyane tumenye ko twese turi abana b'Imana, kandi ko tunganya agaciro imbere y'amaso n'Urukundo byayo.
Abakristu b'abanyarwanda, nitubere bagenzi bacu urugero rw'ituze, urugero rw'umutekano, urugero rw'Amahoro y'Umutima, yayandi aha nyirawo kugira umunezero, ndetse no kuwusakaza ku bandi.
Nihagira utubwira ngo dutere grenade, tuzange!Nihagira utubwira ngo arashaka gutera grenade, tuzatinyuke kumubwira ko abo agiye kubikorera ari abavandimwe be muri Kristu. Tujye tumenya kubwira abagizi ba nabi ko tudashyigikiye ingeso mbi zabo. Niba umuturanyi wanjye ari umurozi, sinzamuhishira kandi sinzamushyigikira, nibishaka bizice ubuturanyi bwacu, kandi nashaka nanjye azandoge. Niba umuvandimwe wanjye ashaka gutera grenade, sinzazuyaza kumwamaganira kure, nibishaka bizice ubuvandimwe bwacu, kandi nashaka nanjye azayintere. Tuzagire ubutwari bwo kwitandukanya n'igihungabanya ubuzima n'umunezero bya muntu, kuko ikibabaje muntu, gishavuza Imana. Igikomerekeje muntu kimugaza Imana.
KIZITO MIHIGO
Ivugabutumwa ry'URUKUNDO RWA MUGENZI WACU rero, nirihabwe intebe mu gihugu cyacu, abakristu berure, bafate iya mbere, bavuge bati :« MUNTU NI NK'UNDI », « ISANO YACU ISUMBA IY'AMARASO, TURI BAMWE MU RUKUNDO RW'IMANA TWAGARAGARIJWE MURI YEZU KRISTU ».
Bakristu bavandimwe, bana b'Imana duhuje intero kandi duhuje ingendo mu nzira y'Ubudahemuka n'Ubutagatifu nkuko tubihamagarirwa na Data muri Yezu Kristu wadupfiriye:
N'ubwo twashegeshwe n'amateka, nidushishikarire kubaho no kubana. Twiyemeze kwirukana urwango, turusimbuze ubumwe, turusimbuze Urukundo. AMEN.
Kizito Mihigo :
Umuhanzi w'umukristu Gaturika, kandi w'Umunyarwanda

2 commentaires:

  1. Nshimiye umuhanzi Mihigo kubera ibikorwa bye

    RépondreSupprimer
  2. Imana iguhe umugisha kubera inyigisho ugeza ku bantu ubigirishije impano wahawe y'ubuhanzi.

    RépondreSupprimer