mardi 23 mars 2010

Kuba mu madini atandukanye ntibikwiye kudutanya

Guturana gutyo biri muri bimwe byazana amahoro ku isi.
Guturana gutyo biri muri bimwe byazana amahoro ku isi.
Kuva mu ntangiriro za mbere z’Ubukristu kugeza muri ibi bihe byacu, amadini y’Abakristu n’Abasilamu yakunze kurangwa n’amakimbirane menshi cyane. Azwi cyane ni ay’abo bitaga abanyamisaraba bateye Yeruzalemu bagira ngo bigarurire umurwa mutagatifu wari warigaruriwe n’Abasilamu.
No mu minsi ishize mwumvise ikibazo cy’ubushyamirane hagati y’aya madini yombi cyabereye mu gihugu cya Nigeria muri leta ya Jos.
Ubundi birazwi ko abantu badashobora kumvikana kuri byose kandi n’Abanyarwanda ubwabo babivuze neza igihe bagize bati: “Ntazibana zidakomanya amahembe” ariko iyo uko gukomanya amahembe kuviriyemo bamwe gutakaza ubuzima, biba bihindutse ikibazo gikomeye cyane kitagomba guhabwa agaciro gake.
Ibyo birushaho kuba agahoma-munwa iyo uko gushyamirana guturutse noneho ku banyamadini ndetse bakanicana kandi aribo iteka badukangurira kubaha mugenzi wacu koko yaremwe mu ishusho ry’Imana bityo kumwambura ubuzima bikaba ari ukwica Imana iba imurimo.
Ngarutse kuri kiriya kibazo cy’ubushyamirane bw’amadini bwabaye muri Nigeria—kandi busa nk'aho butazabonerwa umuntu vuba—,naje gutangazwa no kumva ko umwe mu bakuru b’ibihugu b’Afurika kandi wiyubashye yaje gutangaho umuti w’icyo kibazo gucamo igihugu cya Nigeria ibihugu bibiri: kimwe cy’Abakristu ikindi cy’Abasilamu!
Ibyo bikanyibutsa ibyabaye muri uru Rwanda rwacu igihe bamwe batanze igitekerezo cyo gukora Hutuland na Tutsiland. Icyo gitekerezo cy’uwo mukuru wa kimwe mu bihugu by’Afurika cyo gucamo igihugu cya Nigeria kabiri nicyo cyatumwe mfata mudasobwa maze ndandika aho nari ngamije cyane cyane gusaba mwe abasomyi kumfasha kumva icyo amadini atumariye n’agaciro nyako tugomba kuyaha mu buzima bwacu.
Ikibazo cya mbere cyanjye mu mutwe igihe narimo ndeba televiziyo, maze nkumva icyo gikerekezo, ni iki gikurikira: “Ese koko abantu bazabana ari uko bahuriye kuri byose? Abasilamu babane n’Abasilamu, Abakristu babane n’Abakristu, abarebare n’abarebare, abagufi n’abagufi … kugeza ryari?
Abakristu bo bazi ko hari aho Yezu yagize ati: “None se niba muramukije abo muva inda imwe gusa, muzaba murushije iki abandi? Abatazi Imana bo se siko babigenza?” Ndakeka ko no muri Qur'an wasangamo umurongo ujya kumera nk’uwo aho intumwa y’Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n’umugisha) adusaba twese kubana na bose tutarobanuye. Nzi neza ko mu migenzo myiza (suna) y’intumwa y’Imana n’ibyo bibamo.
Jye uko mbyumva kandi mbyemera ni uko umuntu avuka nta dini afite; muri make umuntu avuka ari umuntu gusa nta kindi. Ntavuka ari mwiza, ntavuka ari mubi, ahubwo ibyo ahura nabyo nyuma ku isi nibyo ituma ahitamo gufata iyi nzira akareka indi, n’undi agahitamo iriya akareka iyi bityo bityo.
Bityo rero amadini ni uburyo umuntu ahitamo bwo kugira ngo igihe ageze ku isi, maze agahura n’ibicantege bituma ata umurongo, bubashe kumugarura muri wa murongo nyawe Umuremyi na sosiyete abamo baba bamwifuzaho kugira ngo arusheho kugira isi nziza no kuyigirira akamaro.
Maze kuko dufite imibonere itadukanye y’ibintu, ndetse n’uburyo tuba dushaka kugororokera Imana kukaba gutandukanye, tujya no mu madini atandukanye ariko ayo madini yose—yaba n’aya Gakondo ye!—yose icyo aba agamije ni ukutugarura muri wa murongo nyawo.
Igihe rero ayo madini aho kutubera umwanya wo kuba magirirane atumye twibyaramo umwiryane, tuba tutakiri muri wa murongo w’ibanze aba agamije.
Bityo birakwiye rwose ko abatwigisha batwumvisha icyo amadini atumariye mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane bakatwumvisha icyo “undi” aricyo imbere yanjye, ko ari umunyacyubahiro kandi ko kuba hari ibyo tutumvikanaho, hari n’ibindi byinshi dushobora kumvikanaho, ibyo nibura bitume twunga ubumwe.
None se ko Abakristu bigisha Imana imwe, Abasilamu bakigisha Imana imwe, twese tukagira abahanuzi bavuga mu izina ry’iyo Mana twamamaza; ubwo koko dupfa iki?
Ikindi kandi Abakristu n’Abasilamu bakomoka mu karere kamwe—mu yandi magambo, ni abavandimwe babyawe n'umukurambere umwe ariwe Abraham (Ibrahim). Bivuze ko nk’abavandimwe bafite byinshi bibahuza (ndetse hafi ya byose) kurusha ibihatandukanya, rero ntibakwiye kwigiramo umwiryane.
Murekere aho kwibwira ngo idini yanjye niyo dini y’ukuri kuko aho niho hava intandaro yo gusuzugura undi no kumushyira mu makosa, ahubwo buri wese yishimire inzira yahisemo yo kugana Imana kandi ahore iteka asengera ko na bagenzi be bari mu yandi madini bazagerana mu ijuru.
Naho ubundi agezeyo wenyine yazicirwayo n’irungu aka Musinga igihe padiri amubwiye ko natabatizwa atazajya mu ijuru, undi nyuma yo gusobanuza agasubiza ko iryo juru atarishaka kuko nta bami bagenzi be bariyo kandi akaba atabonayo uwo yakina nawe igisoro.
None se wowe ntiwakwishimiye ko inshuti zawe zose mukomeza kwishimana? Rero zifashe mu nzira zirimo, we kuzica intege.
Mbere yo kurangiza nagira ngo mpamagaririre abasomyi namwe rwose gutanga ibitekerezo byubaka kandi bituma amadini abana mu mahoro kandi mu bwubahane kuri iyi ngingo, wenda wabona tubaye aba mbere mu gutanga igitekerezo ngenderwaho kuri iyo ngingo yananiye benshi kuri iyi si.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire