mardi 23 mars 2010

Rock muri za Kiliziya

Hera ku rutoki rwa mbere utangire ubare abacuranzi ba Rock waba uzi: Led Zeppelin, Hoobastank, Creed, 3 Doors Down, Linkin Park, Avril Lavigne. Oh, wageze ku kiganza cya 2 ariko komeza ntacyo. Blink 182, Matchbox Twenty, Metallica, Aerosmith, Hinder n'abandi ...
Nk'Umukristu nyawe, urabazi kuko ukunda injyana zabo cyane kandi umurya wa gitari yabo ukaba ukunyura birenze. Hari abatangiye kugeza izi njyana wikundira muri Kiliziya—saba Imana ube umwe muri bo.
Iperereza ryakozwe mu mu Bwongereza ryerekanye ko urubyiruko ruri hagati y'imyaka 14 na 15 rumara amasaha agera kuri 6 buri munsi rwumva muzika, rukina imikino kuri mudasobwa, runareba televiziyo.
Urubyiruko rw'Abakristu narwo ntirwatanzwe, ibyo bikaba byaratumye havuka abahanzi benshi b'injyana ya Rock muri za Kiliziya. Urugero ni Gregory Turpin, P.U.S.H, Spear Hit bamaze kugurisha album zigera ku 100,000 kandi baririmba Rock yo gusingiza Imana.
Ushinzwe ibikorwa by'ikenurabushyo muri Diyosezi ya Mans, Isabelle Livache, yagize ati: “Ubwo bwoko bwa muzika, urubyiruko ruhura nabwo mu buzima bwarwo bwa muri munsi, bityo rero, tugomba kubuha agaciro kugira ngo bibafashe guhura n'Imana”.
Amwe mu matsinda y'ibwirizabutumwa yatangiye guhindura injyana y'indirimbo zaririmbwaga kera mu njyana ya Reggae.
Kubera iyo mpamvu, biragoye ko hagira iteraniro ry'urubyiruko rw'Abakristu ritarangwamo Rock.
Uko kwiyongera kw'injyana ya Rock muri Kiliziya kwatumye inama nkuru y'abepiskopi bo mu Bufaransa ishyiraho akanama gashinzwe kwiga k'umwanya wahabwa muzika igezweho muri Kiliziya.
Icyo cyemezo kireba muzika zicurangwa hakoreshejwe za gitari z'umuriro n'ibindi byuma bigezweho bya muzika; bikaba bitoroshye rero kuko abo bashumba akenshi ntacyo baba biyiziye kuri iyo muzika.
Ikigaragara ni uko injyana ya Rock atari nshya muri Kiliziya kuko ama group nka Totus Tuus cyangwa Exo zatangiye kuyicuranga muri za 80.
Bityo amenshi mu ma paruwasi yafashe icyemezo cyo guhindura injyana ya zimwe mu ndirimbo zari zisanzwe zikoreshwa bakaziha injyana iziha ubuzima.
Ibyo bikaba byaratewe n'uko benshi mu baririmbyi bemeza ko ubutumwa bwabo butangirwa mu bitaramo bikoresha injyana Pop, bukora kuri benshi mu rubyiruko, kuko imisengere y'urubyiruko iterwa n'ibyiyumviro ruba rwifitemo mu mubiri.
Bityo, benshi mu bapadiri mu maparuwasi bemeje ko zimwe mu ndirimbo zaririmbwaga hakoreshejwe icyuma bita orgue zigiye kuzajya zicurangwa hakoreshejwe piano kugira ngo zirusheho kunogera abazumva, aho zizahabwa injyana ituma zirushaho kwigirwamo ubuzima.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire